Abahanzi Man Martin na Nirere Shanel (Miss Shanel) bari mu kirere bagaruka i Kigali nyuma yo gucana umucyo mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso ahari kubera iserukiramuco rigamije guteza imbere sinema nyafurika.
Mu birori by’umunsi w’ibyamamare, ku mugoroba wa
tariki 24 Gashyantare 2019. Umuhanzi Mani Martin yahembwe nk’umugabo wahize
abandi mu kwambara neza. Ni mu gihe umuhanzikazi Nirere Shanel (Miss Shanel)
yishimiwe bikomeye mu ndirimbo ze yaririmbye muri iri serukiramuco.
Mani Martin yahembwe nk'umugabo wambaye neza kurusha abandi.
U Rwanda rwahawe ubutumire bw’icyubahiro muri iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 50. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr. Vuningoma James niwe washyikirijwe igihembo cyahawe u Rwanda bashimirwa kuba baritabiriye iri serukiramuco FESPACO (Festival Panafricain du Cinéma et de la Télévision de Ouagadougou).
Abanyarwanda bari muri Burkina Faso barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance; umuhanzi Masamba Intore, abagize Itorero Urukerereza, umukinnyi wa filime Mpazimaka Kennedy wagize uruhare rukomeye mu kwaguka kwa sinema nyarwanda, Dusabejambo Clementine ufite filime “Icyasha” iri guhatana muri iri serukiramuco ndetse na Joel Karekezi wamuritse filime yise “Mercy of the jungle”.
U Rwanda rwashyikirijwe igihembo.
Nirere Shanel yasusurukije abitabiriye iri serukiramuco.
Mani Martin na Miss Shanel mu nzira bagaruka i Kigali.
TANGA IGITECYEREZO