RFL
Kigali

Ishusho y'igitaramo gikomeye Theo Bosebabireba yakoreye muri gereza ya Rubavu abasaga 60 bakakira agakiza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2019 21:11
0


Ntibimenyerewe ko abahanzi bakorera ibitaramo by'ivugabutumwa muri gereza, gusa Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba yabikoze ndetse bitanga umusaruro rwose dore ko ejobundi yataramiye muri gereza ya Rubavu, abagororwa benshi bakizihirwa cyane ndetse abagera kuri 60 bakakira agakiza.



Byari ku wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 ahagana Saa Tanu z'amanywa ubwo itsinda ririmo Theo Bosebabireba ryasuraga abagororwa bo muri gereza ya Rubavu rikahakorera ivugabutumwa rikomeye. Ni igitaramo cyatangiye saa Tanu, gisozwa saa Cyenda z'amanywa. Theo Bosebabireba yari kumwe n'abavugabutumwa b'abanyamerika bari barangajwe imbere na Pastor Greg na Pastor Bob ndetse n'abanyarwanda barimo Pastor Jean Desire Ntawiniga, Ev Darius Rukundo na John Gasangwa umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries. Bose hamwe bari abantu bagera kuri 20 barimo abanyamakuru babiri ba Inyarwanda.com. 

MBERE YO KWINJIRA MURI GEREZA BAHAWE AMABWIRIZA

Bakigera kuri gereza ya Rubavu basanganiwe n'abashinzwe umutekano w'iyi gereza, babaha ikaze. Mbere yo kwinjira ariko bahawe amabwiriza bamenyeshwa ko nta muntu n'umwe wemerewe kwinjirana amafaranga, terefone, ibyuma bifotora n'ibindi bikoresho bari bafite. Basabwe kubisiga mu mudoka zabazanye. Ikindi babwiwe ni uko umuntu utari ufite icyangombwa; Irangamuntu cyangwa Passport atari yemerewe kwinjira kuko aramutse yinjiye ngo batari kumutandukanya n'umugororwa ufungiye muri iyo gereza.

Hafi Saa Sita z'amanywa ni bwo Bosebabireba n'abo bari kumwe binjiye muri gereza ya Rubavu, bajya ahari hateguwe n'ubuyobozi bw'iyi gereza ari naho hagombaga kubera igitaramo. Bamwe mu bayobozi b'iyi gereza nabo bitabiriye iki gitaramo ndetse wabonaga rwose bishimiye abashyitsi babagendereye. Mu byaranze iki gitaramo ni ijambo ry'Imana ryafashije benshi n'ubuhamya bwa Jean Desire Ntawiniga wafunzweho ndetse agakirizwa muri gereza. Umwanya munini ariko wahariwe Theo Bosebabireba waririmbye indirimbo 12 zahembuye abagororwa benshi.

UKO BOSEBABIREBA YAKIRIWE N'ABAGORORWA AKINJIRA MURI GEREZA

Mu kwinjira, abagororwa benshi wabonaga barimo kumwenyura ndetse abandi bongorerana bati 'Mbonye Bosebabireba', abandi bati 'Theo yadusuye', abandi bati 'abazungu badusuye' kandi ubwo si Theo Bosebabireba gusa wari wabasuye ahubwo bari basuwe n'itsinda ry'abantu hafi 20. Kuba ari Theo wenyine wari uhanzwe amaso na benshi ni ukubera ko uyu muhanzi ari icyamamare mu gihugu hose no mu karere u Rwanda ruherereyemo. Hejuru y'ibyo afite indirimbo ziryohera cyane abantu bafite ibibazo bitandukanye, zikarema ibyiringiro muri bo. Theo Bosebabireba ubwo yinjiraga muri iyi gereza, yagenda azamura amaboko akabasuhuza ati 'Muraho neza', 'Twabasuye,..'.

ISHUSHO Y'IGITARAMO THEO BOSEBABIREBA YAKOREYE MURI GEREZA

Theo Bosebabireba yavuze ko atari ubwa mbere akoreye igitaramo muri gereza, gusa ngo hajya hashira nk'imyaka ibiri atarasubirayo. Yahise ashimira Arise Rwanda Ministries yamuhaye amahirwe yo kuvuga ubutumwa muri gereza ya Rubavu. Ubwo aba bashyitsi bari bageze muri gereza ya Rubavu, igikorwa cya mbere cyabaye ni ukwakira Bosebabireba akaririmba dore ko wabonaga benshi banyotewe no gutaramana nawe. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane dore ko iyi gereza icumbikiye abagororwa batari bacye kuko bagera ku bihumbi 6. Abagororwa bari muri iki gitaramo bari biganjemo abagabo bakuru ndetse n'urubyiruko rwari ruhari ku bwinshi, gusa abagabo bakuze ni bo wabonaga bizihiwe cyane ubwo Bosebabireba yari arimo kuririmba.

THEO BOSEBABIREBA YARIRIMBYE INDIRIMBO 12

Ubwo yari ahawe umwanya wo kuririmbira abagororwa, Theo Bosebabireba yabanje guhabwa ikaze mu ndirimbo eshanu. Mbere yo kuziririmba yabanje kuvuga ko yishimye cyane kuba yabasuye kuko ivugabutumwa akorera muri gereza rihembura benshi. Amaze kuririmba indirimbo eshanu, yaje kongezwa izindi eshanu, nyuma aza guhabwa izindi ebyiri, zose hamwe ziba indirimbo 12. Mu ndirimbo yaririmbye harimo n'izo yasabwe n'abagororwa, gusa hari izo bamusabye ntibyamukundira ko aziririmba kubera umwanya muto, icyakora yabijeje ko 'azagaruka' nk'uko nabo bari babimusabye cyane. Izo atabaririmbiye ni; Miliyoni y'amadorali, Ikiza urubwa n'izindi nke. Indirimbo ye bishimiye cyane kurusha izindi ukabona yabafashijwe bikomeye ni 'Bararota ibitazashoboka'. Theo Bosebabireba yishimiwe bikomeye ku bw'amagambo ari mu ndirimbo ze ukongeraho n'umudiho w'abasore bamubyinira bashimishije benshi. 


Igitaramo cyabereye muri iyi nyubako ya gereza ya Rubavu

YAHEREYE KU NDIRIMBO YE 'SOKO IMARA INYOTA'

Theo Bosebabireba yahereye ku ndirimbo 'Soko imara inyota' akurikizaho 'Umubyeyi' irimo amagambo avuga ngo 'Tuzajya tuvuga ngo Urera tunongereho ngo uri Rubasha, tuzajya tukwita umubyeyi kuko natwe turi abana bawe kandi bwite ntituri ibibyarirano'. Yabaririmbiye kandi indirimbo 'Yitwa ndiho' (Atanga care), 'Ibigerageza si karande', 'Ineza y'umuntu', 'Bararota ibitazashoboka' aririmbamo ngo 'Amaboko yabo nakurekura, amaboko y'Imana azakuramira, byasamye nk'ibizakumira ariko Imana yo ntizabikundira. Ubwo Imana itakuvumye nibareke kwivuna kandi nibanabikora bazaba bata igihe, bararota inzozi z'imiruho zitazasohora. Wapfukamiye abantu biranga, urabaririra urahogora ugera n'aho guhora, abaguhigira ngo bazaguhemukira bakirirwa babivuga ngo ntuzabakira, nagira ngo mbabwire ko nibadahinduka bazakwimukira'. Yabaririmbiye kandi 'Bosebabireba', 'Bizagusiga uhagaze', 'Kubita utababarira' yagaragaye nk'aho ari nshya kuri benshi ariko bakayishimira cyane; n'izindi.

MU ZO YASABWE KUBARIRIMBIRA KU ISONGA HARI 'MILIYONI Y'AMADORALI'

Mu ndirimbo yaririmbye harimo izo yasabwe n'abagororwa. Iyo bahurijeho ari benshi ni 'Miliyoni z'amadorali' itarabashije kuboneka nk'uko Theo Bosebabireba yabatangarije. Indi ndirimbo basabye cyane ni 'Urubanza' irimo aya magambo 'Ese Imana iciye urubanza, ni nde wajya kujurira? Iramutse irengeye umuntu, ni nde wamurenganya? Ese ubundi itanze amahoro ni nde watera amahane? Niba byose bifitwe na yo, abantu bo barushywa n'iki?' Indi ndirimbo bishimiye cyane ni 'Ibigeragezo si karande' irimo aya magambo 'Ibigeragezo si karande kandi si n'umurage, kubaho nabi si karande kandi si n'umurage, si umugabane wagabanye ngo ibyago bikokame. Hari igihe uba mu kigeragezo gikaze, abantu bakakuvuga ngo urajya he, bakakuvuga bongorerana ngo ntibucya, ariko bugacya bukongera bugacya n'ejo bugacya.'

AMAGAMBO AKOMEYE ARI MU NDIRIMBO 'MILIYONI Z'AMADORALI' IKUNZWE CYANE MURI GEREZA YA RUBAVU

Iyi ndirimbo 'Miliyoni z'amadorali' ifite amagambo akomeye yaje ku isonga mu zo abagororwa basabye Theo ko abaririmbira, gusa ntiyayibaririmbiye kuko yayibuze hafi mu zo yari yitwaje. Iyi ndirimbo ivuga ku muntu watangiye urubanza cyera mu 1981, ariko n'ubu rukaba rutararangira kubera ko nyir'urubanza yabuze abagabo bari bahari. Yumvikanamo aya magambo: "Urubanza natangiye mu 1981, Yesu agiye kurinda agaruka rutarangiye, nabuze abagabo bari bahari, nabuze abagabo bo kubihamya. Miliyoni z'amadorali zarahunitswe, abatagira shinge na rugero barasunitswe. Uzaza ryari Yesu we ngo uhindure ibyanze guhinduka, unjye imbere ugende uringaniza ahataringaniye,..Sinifuza kubona abapfa, sinifuza kubona abarira ariko ibyago bigwira abagabo, yewe Nteko y'ijuru nimuterane kuko uwabyawe n'umugore arama igihe gito kandi nacyo cyuzuye umubabaro"

Ni indirimbo wumva neza ko irimo ubutumwa bureba n'abari muri gereza dore ko hari n'aho Theo Bosebabireba aririmba avuga ko n'iyo waba uri muri gereza, amaherezo uba uzayivamo bityo ko nta mpamvu yo kwiheba no guheranwa n'agahinda. Ni indirimbo uyu muhanzi yatunguranye ashyiramo igitero aririmba arimo kurapa ndetse hari n'aho agera akavugamo Fireman umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Igitero kirimo rap akiririmba muri aya magambo: "Abari muri iyi si mumeze nk'abari mu bihano kandi satani nawe atugenda bunono, gusa si ko bizaba ku bamutegereza n'iyo waba uri muri gereza nawe uzaza, reka mere nka Fireman nkubwire ngo 'vayo vayo', kuki waheranwa n'agahinda?

ABAGORORWA BABAJIJWE UMUHANZI BASHAKA UBUTAHA BAGATI YA BOSEBABIREBA NA ISRAEL MBONYI, BOSE BATI TURASHAKA THEO

Nyuma yo kubaririmbira bakizihirwa, Theo Bosebabireba yabemereye ko azagaruka. Umwe mu bayobozi ba gereza ya Rubavu yashimiye cyane Theo Bosebabireba n'itsinda ryari kumwe na we kuba babasuye. John Gasangwa umuyobozi w'umuryango Arise Rwanda Ministries wari wasuye aba bagororwa, yatanze inkunga kuri iyi gereza, abemerera kuzashyigikira ijana ku ijana umushinga bafite wo korora inkwavu. Darius Rukundo wari uyoboye iki gitaramo cyabereye muri gereza ya Rubavu akaba n'umukozi wa Arise Rwanda Ministries, yabajije abagororwa umuhanzi bifuza ko bazagarukana vuba akabataramira, abahitishamo hagati ya Theo Bosebabireba na Israel Mbonyi, nuko amajwi menshi cyane yumvikana asaba Theo Bosebabireba.

PASTOR BOB NA PASTOR NTAWINIGA NABO BAFASHIJE BENSHI

Pastor Greg waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wigishije ijambo ry'Imana yitsa cyane ku kugira umutima uca bugufi, wihana icyaha ndetse ukababarira. Yatanze urugero ku nshuti ye y'umucamanza, wigeze gucira umuntu urubanza akamukatira igifungo cy'imyaka 15, nyuma y'igihe nawe akaza kumusanga muri gereza aho nawe yari yakatiwe igifungo, ariko akagenda afite ubwoba ko azagirirwa nabi na wa wundi yaciriye urubanza. Uwo mucamanza akigera muri gereza, yatunguwe n'ibyo yabonye dore ko yasanze uwo yaciriye urubanza yarahindutse rwose ndetse yarakiriye agakiza. Mu gihe wa mucamanza yari yiteguye kugirwa nabi n'uwo yakatiye, si ko byagenze ahubwo yasanganiwe nawe aza amushimira cyane ko yamugiriye neza kuko yamuhaye amahirwe yo guhinduka bivuye ku gifungo yamukatiye.

Pastor Bob yahereye kuri iyo nkuru mpamo, asaba abagororwa bari muri gereza ya Rubavu kubyaza umusaruro igihano bahawe cyo gufungwa, abasaba ko abafite ingeso mbi bazicikaho, bakazava muri gereza barahindutse rwose, bikazabafasha kubera umugisha imiryango yabo n'igihugu muri rusange. Ibi byashimangiwe na Pastor Jean Desire Ntawiniga watanze ubuhamya bw'ukuntu yakiriye agakiza ubwo yari afungiwe muri 1930 akabaturwa mu isayo ry'ibyaha yakuze yivurugutamo. Nyuma yo gukorera igitaramo muri iyi gereza hakihana abagera kuri 60, iri tsinda ryose ryahise ryerekeza i Boneza muri Rutsiro aho bakoreye igiterane gikomeye cyamaze iminsi ibiri.

UMVA HANO MILIYONI Z'AMADORALI YA BOSEBABIREBA IKUNZWE CYANE MURI GEREZA YA RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND