Umunyamakuru Mike Karangwa yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Roselyne Mimi Isimbi, kuri uyu kane tariki 14 Gashyantare 2019 mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye mu karere Kicukiro.
Mike Karangwa yamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda. Yakuriye muri kiriziya Gatolika abatizwa bwa kabiri muri Eglise Vivante muri 2008. Aherutse kubwira INYARWANDA ko umukunzi we bagiye kurushinga bamaranye igihe kinini baziranyi. Yagize ati “Ni umuntu nzi kuva ari muto cyane, unzi ntaraba Mike mwebwe muzi, tuziranye kuva cyera cyane....".
Mike Karangwa ubwo yasezeranaga n'umukunzi we imbere y'amategeko
Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuba tariki 23 Gashyantare 2019. Mike na Isimbi bazasezeranira mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, umuhango uzaba saa cyenda z’amanywa. Kwiyakira bizaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, bibere Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Mike Karangwa hamwe n'umukunzi we
Mike Karangwa yatangiriye urugendo rwe
rw’itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na
Radio/Tv10 aheruka kumvikanaho mu myaka itambutse.
ANDI MAFOTO
REBA HANO MIKE KARANGWA ASEZERANA N'UMUKUNZI WE
AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com
VIDEO: IRADUKUNDA Dieudonne-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO