RFL
Kigali

Urubyiruko rwo muri AVEGA Agahozo rwateguye igikorwa cyo gusangira no gushimira ababyeyi babo ko bakomeje kuba intwari

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/02/2019 16:22
0


Mu gihe urubyiruko rwakuriye mu mudugudu w’abapfakazi ba Jenoside wa AVEGA Agahozo bitegura kwibuka ababyeyi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, bateguye ubusabane n’ababyeyi bake basigaye bari muri uwo mududugu mu rwego rwo gutanga ishimwe.



Urwo rubyiruko rukaba rwateguye icyo gikorwa cyo gusangira n’ababyeyi mu rwego rwo kubashimira ko bakomeje kuba intwari bakihanganira gupfakara bakabarera bagakura bakaba bamwe ari abagabo abandi ari abagore. Urubyiruko rw’ipfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batuye mu mudugudu wa AVEGA Agahozo uherereye muri Kimironko bibumbiye mu muryango ‘Urungano rw'ibihe Family.”

Ibi babikoze ubwo bateguraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Banateguye rero igikorwa cyo gushimira ababyeyi babo bakiriho, kubera ubutwari bagaragaje n’ubwo bari inshike ariko bakihangana bakabarera, bagakura kabone n’ubwo bamwe muri bo bari kugenda basaza bakabavamo ari nabyo byababereye isoko y’impamvu yo gutegura gusabana n’abo bagihari.

Sharangabo, uhagarariye ‘Urungano rw’Ibihe’ mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yadutangarije uko bavutse, aho bageze n’icyabateye gutegura iki gikorwa. Yagize ati “Twageze muri AVEGA ku itariki 14 Gashyantare 1998, twabanje kubaho mu buzima bugoye ababyeyi baturera biyushye akuya ariko umubyeyi ukomeye ari we Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaratureze, yadufashije kwiga, kubaho no kwiyubaka ubu bamwe bubatse n’ingo zabo. 

Ubu busabane twabuteguye kugira ngo Twubake ejo hazaza h’abanyamuryango wa AVEGA, Dusigasire amateka y’ibyagezweho ndetse kubera ‘Ndinda Mwana’ twite kuri ba babyeyi batwitayeho tukiri bato kugeza ubu. Dukwiye kubashimira bakiriho ntidutegereze kubashimira bitabye Imana.” 

Yakomeje avuga ko nta mpano ikwiriye babona baha ababyeyi babo, Leta yabafashije ndetse n’abandi bagize uruhare mu kwiyubaka kwabo ariko bazahora baharanira kwiyubaka ndetse no kutemera ko bazima igihe cyose bakiriho ndetse n’ubwo baba batakiriho.

AVEGA
Urubyiruko rwo muri AVEGA rwateguye ubusabane bwo gusangira no gushimira ababyeyi babo

Bamwe mu babarizwa mu itsinda bise ‘Urungano rw’ibihe’ bakuriye muri uwo mudugudu bamenyekanye mu myidagaduro yo mu Rwanda, abandi bavamo abantu bakomeye mu bindi bisata by’ubuzima butandukanye, bagize bati “Ni igihe cyiza cyo gushima kuko imyaka 25 atari mike ku babyeyi bari abapfakazi kandi bakennye ariko bakifata ntibage kwandavura bakaturera tukaba twaravuyemo abagabo n’abagore kandi twubatse ubundi buzima…”

Ubwo busabane bufatanye no gushimira buteganijwe taliki ya 17/02/2019 bukazabera mu mudugudu wa AVEGA muri Maison du Cartier. Iki kandi kikaba ari igihe cyo kwegerana n’ababyeyi bafatikanya mu kurushaho kubafasha mu mibereho ya buri munsi, bakomezanya mu gihe bitegura kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi. Biteganyijwe kandi ko hazatumirwa abagiye bagira uruhare mu gukomeza kwiyubaka kw'abo babyeyi n’abana babo aho baherereye aho ari ho hose nk’uko Aaron Niyomwungeri umwe mu bagize ‘Urungano rw’Ibihe’ yabitangarije INYARWANDA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND