RFL
Kigali

VIDEO: Yashatse kwiyahura yihagararaho! Imyaka 8 irashize atazi niba umwana we ari umukobwa cyangwa umuhungu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2019 13:47
6


Umugore witwa Mukakabego Emelence avugana ikiniga n’agahinda asobanura uburyo imyaka umunani ishize atazi niba umwana we ari umuhungu cyangwa umukobwa. Abaganga bamubwiye ko bazabaga umwana we mu gihe cy’ubugimbi, imisemburo yerekanye igitsina cyiganje.



Mukakabego abarizwa mu Murenge wa Gitege mu Kagari ka Gacyamo mu Mudugudu w’impuhwe mu karere ka Nyarugenge. Umwana we yise Imanisinzira Hope agejeje imyaka umunani y’amavuko atagaragaza niba ari umuhungu cyangwa se umukobwa. Yamubyariye mu bitaro bya Muhima.

Ubwo yari ashizemo ikinya abaganga bo ku Muhima bamubwiye ko batamenya igitsina cy’umwana yabyaye. Avuga ko yahise ajya muri koma, imiryango iramwanga; atangira ubuzima bushaririye bwo kwita ku mwana wenyine.

Yagize ati “Umwana yaravutse ku Muhima barampamagara nshizemo ikinya barambwira ngo ntabwo bamenye icyo nigeze mbyara. Ndababwira nti ese bitewe ni iki, bati ntitwigeze tumenya ngo wabyaye umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa. Ndakomereka nagiye muri koma abaganga bambaze kabiri, imiryango iranyanga.”

Umugabo we yanze kwita izina umwana we; afungirwa Iwawa:

Mukakabego avuga ko akimara kubyara umwana, imiryango yamutereranye ndetse n’umugabo we yanze kwita izina umwana we, yibaza niba ibyabaga mu mahanga byaraje no mu Rwanda. Yongeraho ko se w’umwana atigeze yakira ibyabaye ahubwo yirengagije inshingano zo ku mwitaho.

Ati “We (Se w'umwana) yaramubonye ararira cyane ntiyigeze amukoraho, aravuga ati ‘ese ibintu byabaga mu mahanga bisigaye biba mu Rwanda’. Yakomeje ati “Papa we yaramwanze yanga kumuha izina, bamujyana Iwawa ndakomeza ndarwaza none nanjye ngeze aho imbaraga zinaniye. Se bamujyanye Iwawa, we ntabwo yigeze yiyakira nk’umuntu kubera ko ntiyasengaga kandi hariho n’umuntu wageze mu ishuri ibi ng’ibi byakomeretsa, we n’igikomere.”

Avuga ko umugabo we yafungiwe Iwawa, hashize iminsi mike umwana avutse, nyuma aza kurekurwa. Ati” Bamutwaye umwana akivuka ariko ubu bamukuyeyo….Ariko n’ubu nta kintu adufasha n’umuntu ubona ameze nk’urwaye mu mutwe. Yabwiwe ko umwana we nta gitsina yavukanye, abura imbaraga zo kwiyahura."

Akimara kumenya y’uko umwana yavutse nta gitsina afite, yashatse kwiyahura abura imbaraga ariko kandi ngo nk’umukirisito yarashinyirije yemera ibyo Imana yamugeneye. Yongeraho ko mu gihe cyose atarata umwana we n’ubwo abayeho ubuzima bw'indushyi nk’uko abyivugira.

Yagize ati “…Numvaga mfite imbaraga nasindagira nkajya kwiyahura. Ariko kubera gusenga ntabwo byigeze biba .Nta na rimwe nari namuta, niyo mbuze aho murarana, murarana ku gasozi nkicarana ku rubaraza rw’umuntu. Icyo cyaha nta n’ubwo ntekereza kugikora ahubwo nsaba Imana ngo impe umuterankunga.”

Hari abaganga bamubwiye ko umwana we ashobora kuvugwa agakira:

Mu biganiro yagiranye na Dr.Africa ukorera i Kanombe ndetse na Dr.Yane ukorera CHUK, ngo bamubwiye ko umwana we ashobora kuvugwa agakira. Ariko kandi ngo bitewe n’ubushobozi yabuze uko yabageraho kugira ngo umwana we akire.

Ati “….Hari umuganga w’i Kanombe bita Dr.Africa wavuze ko umwana ashobora kuvugwa hari n’undi bita ‘Yane’ ukorera CHUK. Ariko njyewe nananiwe kubageraho muri macye iyo ngira umuntu umvugira umwana aba yarabazwe kuko atangiye kwimenya aho asigaye yivugira,”

Aho inkari zica, ngo ni umwenge uhora wifunga:

Avuga ko umwana we afite akenge gato inkari zicamo ariko ngo hari igihe kaziba, akajojoba nk’umurwayi wa diyabeti. Ati “ Nta nzira afite ahantu inkari zica hari ubwo nakunze kumubana mu bitaro njyewe uko numva nakunze kumubana mu bitaro najyaga mbona bamutera inshinge mu mbavu ndi kwa muganga ku Muhima ahari i Kanombe bashobora kuba baraciye akayira gato ariko nako kiziba buri munsi.”

Yakomeje ati “Ntaho mbona zica ni akantu gato nk’umweyo uyu ng’uyu kari aho igitsina cyari gusohokera gato cyane. Noneho kakaziba ubundi ukabona gaciyemo udukari ducye, ubundi akajya yijojobaho nk’umuntu urwaye diyabeti.”

Abaganga bamubwiye ko umwana we yagize inzira ebyiri, zose ziri mu nda:

Ngo abaganga bamusobanuriye ko umwana we yavukanye inzira ebyiri; iy’umuhungu ndetse n’inzira y’umukobwa. Yongera ko ari ibanga kuko umuntu w’umupagani cyangwa se utarize adashobora kumubonera umwana.

Yagize ati “Abaganga bambwiye ko umwana yagize inzira ebyiri, icyo bita ‘Hermaphrodite’ yagize inzira y’umuhungu agira n’iy’umukobwa ziri mu nda. Iryo banga n’ubwo ntawe mbasha kuribwira, umuntu w’umupagani nta n’ubwo yambonera umwana cyangwa utarageze mu ishuri. Impamvu mbibabwiye nzi ko bishobora kugira umumaro kubera Imana.

Uko umwana we agenda akura hari ibimenyetso agaragaza by’uko afite umwanya w’umuhungu n’umukobwa. Abantu bakuru baganiriye bamubwiye ko ari amahano, abaganga bamubwira ko ‘bibaho’.

Mugisha Jeanine Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Gitega, yabwiye INYARWANDA ko ikibazo cy’uyu mwana cyizwi kandi ko abaganga bo ku bitaro by’i Kanombe na Kibagabaga bamukurikirana umunsi ku wundi. Ngo uyu mubyeyi yabwiwe n’abaganga ko umwana we azabagwa ageze mu bugimbi, imisemburo yerekanye igitsina cyiganje kuri we.

REBA HANO IKIGANIRO NA MUKAKABEGO AVUGA KU MWANA WE UTARAVUKANYE IGITSIA:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jo5 years ago
    iyi si yuzuye ibigeragezo sinzi amaherezo, nari nziko nkomerewe ariko iyo numvise ibyo abandi banyuramo nsanga mbaho nk'umwami ahubwo
  • Samir Kimu5 years ago
    Mubyeyi humura umwana wawe si umuvumo CG amahano ikindi si hermaphrodite kuko ibyo biba ku bimera kuko kubantu byitwa intersex,abaharanira human rights of minorities groups bamufashe,cyane cyane LGBTQ/rwanda
  • mutabazi ibrahim5 years ago
    ooooooohhhh imana niyo nkuru
  • Umusabwa Rosette5 years ago
    Yoooo imana imwiteho mubuzima nkubwo bugoye inzira zimana zirenze igihumbi izabikora
  • Patrick5 years ago
    Ngewe ndumiwe koko uwo muyobozi ngo ati" Abaganga baramukurikirana buri munsi " Ese abaganga ko batanga ubuvuzi batanga imfashanyo mwagiye mureka itekinika koko!! Uwo mubyeyi niba abasha gukoresha social media anyandikire kuri watsap cg se ampamagare kuri +1 7206762905
  • Garare jean paul4 years ago
    Kwiyahurasiwomuti,ihangane imanirakuzi kd iragukunda irerer'umwana.





Inyarwanda BACKGROUND