RFL
Kigali

VIDEO: Ubuhamya bwa Butera Justin Sembagare watangije igishoro cya 60Frw ubu akaba ari mu baherwe u Rwanda rufite

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/02/2019 7:20
1


Butera Justin ni umugabo w'imyaka 48 wakuriye mu buzima bw'ubukene, kuri ubu akaba ari mu baherwe u Rwanda rufite dore ko afite inzu nziza cyane muri Kigali ukongeraho no kuba agendera mu modoka nayo ihenze cyane.



Amazina ye asanzwe ni Butera Justin, gusa abantu benshi bamwita 'Sembagare' bitewe n'uko yahoze ari umufana ukomeye w'ikipe ya Rayon Sports, kandi muri iyi kipe hakaba harabagamo umukinnyi basaga witwa 'Sembagare'. Butera Justin avuka ku Gisozi muri Gasabo, gusa kuri ubu atuye mu Ruhango ho muri Gasabo. Afite umugore umwe n'abana bane. 

Asengera muri ADEPR Gasave, akaba ari umudiyakoni. Afite ubuhamya bukomeye dore ko avuga ko yacuruje ubunyobwa ku muhanda, akarwara bwaki ariko nyuma akaza guhindurirwa amateka. Aragira ati: "Imyaka 48 ni urugendo rutoroshye, nayinyuzemo mu bibazo bitoroshye." Yadutangarije ko yatangiye ubuzima bw'ubupfubyi afite imyaka 7 nyuma y'aho se yitabye Imana.

Yitangira ubuhamya ko yarwaye bwaki iterwa n'imirire mibi. Ngo Imana yakomeje kubana nawe mu buzima bw'ubupfubyi, aza kugira amahirwe ahura n'umugiraneza amuha amafaranga 60Frw ngo ajye kunywa amata. Ngo ntabwo yagiyeyo ahubwo yahise aranguramo inusu y'ubunyobwa atangira gucuruza ubunyobwa bukaranze. Icyo gihe ngo hari mu mwaka w'1978. 

Ngo abantu benshi bangaga kurya ubunyobwa bwe kubera ukuntu yasaga kuko yari yaratumbye amatama bitewe na bwaki, gusa ngo ku mugoroba izuba rirenze baraburyaga ndetse cyane. Si ubunyobwa gusa yacuruje ahubwo anavuga ko yacuruje n'amagi. Ariko kandi ngo yananyuzagamo nawe akaryaho, biza kumufasha gukira gutyo indwara ya bwaki. Aniyemerera ko yakoreshejeho ibiyobyabwenge, gusa Imana iza kumuha agakiza abivaho burundu.

Butera Justin yabwiye Inyarwanda.com ko yaje kwizera Imana akajya acuruza afite kwizera kwinshi, Imana iramuzamura kugeza aho yubatse inzu ye bwite muri Kigali ndetse anagura imodoka ye. Ntabwo yadutangarije ubwoko bw'imodoka ye, gusa hari amakuru avuga ko agenda muri V8, akaba ari imodoka iri mu zihenze cyane. Nyuma yo guhindurirwa amateka, arashima Imana mu buryo bukomeye. Ati: "Numva ko Imana nta ko itagize, nta cyo nayishinza." 

Kuri ubu uyu mugabo Butera Justin acuruza mudasobwa muri Kigali ndetse n'ibikoresho binyuranye bigize mudasobwa aba yaranguye Dubai, mu Bushinwa n'ahandi. Ari mu bacuruzi bakize rwose mu Rwanda. Bwa mbere ajya kurangura mu Bushinwa ngo yari atwaye ibihumi bitanu by'amadorali, abantu baramuseka ngo ni macye cyane. Kugira ngo atere imbere mu bucuruzi bwe avuga ko abikesha gukora cyane no kurya duke. 

Aranenga cyane abantu banga gukora akazi kabavuna ahubwo ugasanga barashaka gukora mu Biro n'ibindi bitabavuna. Avuga ko yacuruzaga ubunyobwa ariko akajya no kwikorera amatafari i Nyarutarama ahantu babumbiraga amatanura. Abajijwe niba yarakize kubera amasengesho, yagize ati: "Hari ibintu bigendana, urakora ariko unasenga. Ntabwo washyira amaboko mu mifuka ngo ibintu byizane." Yasabye urubyiruko kwigirira icyireze rugakora cyane kandi nturusuzugure akazi ako ari ko kose.

Avuga ko nta muntu n'umwe ushobora kubura igishoro, kereka ngo ababa bashaka igishoro cyo hejuru. Kuri we ngo amafaranga yose yavamo igishoro. Abajijwe aho abona akazi cyane ku buryo yaharangira urubyiruko, yavuze ko ari mu mirimo y'amaboko. Ubwo yasobanuraga inzu ye yubatse muri Kigali yagize ati: "Ni inzu nziza ubona mbega y'amateka ku buryo nanjye nyigeramo nkashima Imana. Ntabwo Imana rwose yigeze impangika yagiye ingirira neza."

Kuri ubu Justin Butera ni n'umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo 'Ijuru riratabara' aho aririmba ngo 'Ndumva ijuru ryatabaye. Ryatabaye abatabaje bamwe bambariye urugamba'. Amaze kugeza album eshatu harimo imwe igaragaza amashusho. Butera Justin anagaragara mu ndirimbo za Theo Bosebabireba nka; Ikigeragezo si karande, Bosebabireba, Ikiza urubwa n'izindi,..

Muri izi ndirimbo zose Butera Justin azigaragaramo abyina ahimbaza Imana mu gihe Theo Bosebabireba we azigaragaramo arimo kuririmba. Uyu mugabo yadutangarije ko mu gakiza ari ho hantu honyine yaboneye amahoro. Ati: "Mu gakiza ni ho hantu naboneye amahoro, cyane cyane ko uhumvira ijwi ry'Imana. Ijwi ry'Imana ryaranyisangiye narazezengeye ndyamye ahantu, ngo ninge mu rusengero ni ho izantabarira,..."

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA JUSTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adam5 years ago
    Niyo Mpamvu bakubwira ko Uwakize yakize keraa Shn.....!!!ubu ibintu byabaye bibi cyanee na ducye ufite Tugushiraho kubera Imisoro ikabijeeee!! Naho ibyo by'ubunyobwa n'amagi...hahah na caguwa ntizikibaho,ugerageje wakisanga mumapingu...!!There is no Other way yo Gukira in now days here in rwanda unless somebody knows you or you have Big Capital to start your Business,Nahubundi abakire hano barahari n'abakene Ni benshi kandi nta Kizere cyo Kuzamuka Gihari....Mujye mwicecekera...urubyiruko twenda kuziruka.





Inyarwanda BACKGROUND