Kigali

Mwiseneza Josiane yarabahagamye! Miss Rwanda 2019 isize inkuru ki imusozi?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2019 11:41
5


Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryageze ku musozo mu Ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, umukobwa witwa Nimwiza Meghan aratungurana yegukana ikamba ahize Uburanga, Ubwenge n'Umuco abakobwa batanu bageranye mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.



Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 mu birori byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo, yatowe asimbura Iradukunda Liliane, Nyampinga w’u Rwanda 2018 wavuye ku ngoma asize impaka yirengagije kuvugaho.

Mu gihe cy'amezi abiri iri rushanwa ryamaze ryinjirije amafaranga menshi ibigo by'itumanaho bikorera mu Rwanda. Mu minsi itanu gusa mu itora ryo kuri telephone hifashijwe ‘Sms’, hinjije arenga Miliyoni 28 Frw.

Ni irushanwa ryavuzwe mu nguni zitandukanye z’Isi, utarabimenye azabyumva bivugwa. Ryaranzwe n'udashya dutandukanye, rikurikirwa n’igihiriri kurenza mu myaka yose yatambutse. Ryabijije benshi ibyuya bashoyemo amafaranga bashaka gushyigikira abo babonaga ko bakwiye gutwara ikamba.

1.Umukobwa w'i Rubengera yarabahagamye!

Mwiseneza, Umukobwa w'i Rubengera yahagamye abakobwa b'abanyamujyi.(Iyi foto ngira ngo muribuka uburyo yavugishije abantu, bamwe bati nyir'ikamba ni uyu)

Miss Rwanda 2019 irushanwa ryahinduye amateka; igikundiro n'urwango bishyirwa ku munzani! Amezi agera kuri abiri yari ahagije ngo imbuga nkoranyambaga, mpuzabantu n'abazikoresha babone ingingo yo kujyaho impaka.

Amarembo yarakinguwe, mu tubari, muri Bus, mu muhanda n'ahandi henshi ntibatanaga no kuvuga ku irushanwa ryatangiye benshi bumva ko ‘ntacyo rimaze', abandi bakongeraho bati ‘bariya bakobwa ni bo beza?’.

Byose byatangiye ku ya 15 Ukuboza 2018; Rwanda Inspiration Back Up ikuriwe na Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], itangira guhitamo abakobwa bashakaga guhatanira ikamba. Byatangiriye i Musanze bakomereza i Rubavu ahaturutse Mwiseneza Josiane wahagamye bikomeye abo bari barahataniye ikamba.

Yagaragaraga nk'umuturage w'iyo mu cyaro nyine utarisize ngo yinogereze, bakavuga ko atazarenga umutaru. Inkuru ye ishingiye ku buryo yinjiye mu irushanwa agenze ibilometero birenga 10 ndetse afite abikomere ku mano yakoze benshi ku mutima bishyira hamwe biyemeza kumujya inyuma.

Yaba abamuzi n'abatamuzi bahurizaga ku kuba akwiye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 kuko ngo n'abo bivugwa ko ari beza bambitswe ikamba nta kintu kinini bakoze mu byo bari bahize.

Abashyigikiye uyu mukobwa bakajije umurego, baramutora binyuze kuri 'SMS' ndetse yaciye agahigo ku kuba umukobwa watowe cyane kurusha abandi muri iri rushanwa. Aho yabaga ari hose yifuzwaga kubonwa na benshi. Amashusho n'amafoto ye yageze muri telephone zitabarika z'abantu batandukanye bemezaga ko ari we Nyampinga w'u Rwanda 2019.

Yashyizwe mu bakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 berekeza muri 'Boot camp' atambuka yemye hashingiwe ku majwi yagize mu bamutoye kuri 'SMS'. Yajyanye n'abandi i Nyamata mu mwiherero, Amafoto ye ahererekanwa na benshi bashyiragaho ibitekerezo bimutandukanya n'abandi. Mbere y'uko umunsi nyirizina ugera wo kumenya Nyampinga w'u Rwanda, mu munsi itanu hagombaga gutaha umukobwa umwe.

Hisunzwe uburyo bwo gutora kuri 'SMS' Mwiseneza yabaye kizigenza imbere y'abandi bose mu gihe cy'iminsi itanu atambuka yemye. Ku munsi wa nyuma w'irushanwa yahawe ikamba ry'umukobwa wakunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Yabwiye INYARWANDA ko ‘yinjiyemo yikinira nta kamba na rimwe yari yiteze’. Abamushyigikiye kuva atangiye ntibyabyumvise, birengagije ko atari bo bari mu kanama nkemurampaka.

2. Abanyapolitiki bavuze ku irushanwa rya Miss Rwanda 2019:

Dr. Alivera Mukabaramba yagaragaje ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba, yagaragaje ko ashyigikiye bikomeye Mwiseneza Josiane wigaruriye imitima ya benshi muri iri rushanwa. Yanditse kuri Twitter agira ati ‘Tumutore’. Ni ubutumwa yanditse akurikira uwitwa Ange Susuruka wari ushyize ifoto ya Mwiseneza kuri Twitter, agaragaza ko ariwe ashyigikiye mu buryo budasubirwaho.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Madame Ingabire Marie Immaculee, yanditse kuri Twitter, avuga ko atumva akamaro ka Miss Rwanda n’icyo iri rirushanwa rimariye abanyarwanda. Yagize ati "Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bacye cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu."

Yungamo ati “Jyewe umunsi bakoze amarushanwa ya 'Nkubito z’icyeza' cyangwa ay’abakobwa bafite imishinga y’iterambere rigera ku rubyiruko rwinshi nzabishyigikira! Naho ngo umukobwa mwiza? Wapi. Ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba."

3.Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryaranenzwe:

Ubutumwa bwa Ange Kagame wanenze bikomeye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ange Kagame, yanenze bikomeye iri rushanwa avuga ko bidakwiye kuba abakobwa bahatanye mu irushanwa bahatirwa kuvuga icyongereza. Yavuze ko ururimi rw'ikinyarwanda ruhagije kuba rwakoreshwa mu iri rushanwa. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, Ange Kagame yavuze ko bitagakwiye ko abakobwa bahatanira ikamba bahatirwa kuvuga mu rurimi rw'icyongereza mu gihe bigaragara ko batakizi neza. Yagize ati

“Kuki bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe bigaragara ko batabishoboye? Bikurikirwa no kudaha agaciro abakobwa batabashije gusubiza neza ibyo bibazo kandi byari mu rurimi batisanzuyemo. Kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahagije. Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yo aba afite abasemuzi ku bakobwa batumva ururimi rw’Icyongereza. Kongeraho n’ibibazo biciriritse biri mu cyongereza giciriritse.”

“Umukobwa w’intyoza mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro eshatu cyangwa enye, ntacyo bivuze rwose.”

Ni ibintu byakuruye impaka, abandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko kuvuga ururimi rw’amahanga bitagakwiye kuba itegeko. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yanditse kuri Twitter agaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bakwiye kwigishwa ibijyanye n’ibiganiro mpaka mu Kinyarwanda ndetse no mu Cyongereza. Yavuze ko bikozwe byafasha abanyeshuri ‘kwiyubakamo icyizere cyo kuvugira mu ruhame.’

5. Abashaka kubiba amacakubiri buririye ku irushanwa rya Miss Rwanda:

CNLG yamaganiye kure abitwikira irushanwa rya Miss Rwanda bagahembera amacakubiri

Mwiseneza Josiane yashyigikiwe n'abantu mu ngeri zinyuranye. Hari abuririye kuri iri rushanwa basakaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko umuhutu nawe akwiye kwambikwa ikamba. Uwitwa Nkurikiyimana Alan Hubert, yanditse kuri Facebook, agira ati “Igihe ni iki Abahutu nabo bagatorwa muri nyampinga, Josiane 100% turi kumwe ikamba rigomba kuba iryawe igihe Abatutsi batorewe birarambiranye.”

CNLG yahise ishyira hanze itangazo ryamaganira kure abantu bose bahembera amacakubiri buririye ku irushanwa rya Miss Rwanda. CNLG ivuga ko imvugo zisebanya, zuzuye ivangura ari zo zahembereye amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

CNLG yagize iti: “Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana imvugo yuzuye ivangura rigamije gukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko ya Hutu/Tutsi no kugaragaza ko hari ubwoko buruta ubundi. Mu Rwanda ntitukiri igihugu kirangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko."

“Mu gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda kiri kuba dukwiriye gushyira hamwe hitawe ku ndangagaciro y’ubunyarwanda aho kugendera ku moko Hutu/Tutsi Imvugo zisebanya,zuzuye ivangura nizo zahembereye amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Rimwe mu mahame rangashingiro y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya cumi (10) ni ukurandura ivangura, amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside himakazwa ubumwe.”

“Imvugo zihembera amacakubiri zimaze iminsi zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zihabanye cyane n’ihame rangashingiro ryavuzwe mbere ndetse n’andi mahame no gutesha agaciro Abanyarwanda.CNLG yibukije ibikorwa byo bikorerwa mu ruhame bihamije ingengabitekerezo ya Jenoside bihanirwa.

“CNLG iributsa ko imvugo n’ibikorwa byose bikorewe mu ruhame bigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihanwa n’itegeko no 59/2018 ryo 22/8/2018 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.”

Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu, nayo yasohoye itangazo yamaganira kure abantu bose babiba amacakubiri, ivuga ko ‘ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ku itorwa rya MissRwanda2019, bukurura amacakubiri yo kurebera abantu mu ndorerwamo z’amoko yakomerekeje Abanyarwanda mu bihe byashize by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko umuntu wese uhembera amacakubiri akora icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko abihanirwa.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Karihangabo Isabelle, yanditse kuri Twitter, avuga ko umuntu wese uhembera amacakubiri abihanirwa kandi ko uwo yaba ari we wese adashobora kwihanganirwa.

6. Cyiza Vanessa yasezerewe mu mwihero wa Miss Rwanda nyuma ahabwa ikamba!

Basuye akarere ka Bugesera ari abakobwa 17, kandi mu ijoro rya tariki 23 Mutarama 2018, Cyiza Vanessa yari yasezerewe.

Umukobwa witwa Tuyishimire Cyiza Vanessa yasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019. Yari ahagarariye Intara y'Amajyepfo. Yasigaranye na mugenzi we Inyumba Charlotte, bagenzi be batoye bemeza ko Cyiza Vanessa ariwe utaha. Uyu mukobwa ku maso ye wabonaga ntabyictse!

Ntiyigeze ataha nk'uko abandi bahita baherekezwa bagasubizwa iwabo, ndetse amafoto yafashwe ubwo bajyaga gusura akarere ka Bugesera, abakobwa bari 17 mu gihe bagomba kuba ari 16 cyane ko hagomba kuvamo umukobwa umwe hagasigara 15 ari nabo bageze kuri 'final'. Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 24 Mutarama 2019, Tuyishime Cyiza Vanessa yaragororewe yambikwa ikamba ry'umukobwa wabaniye neza abandi (Miss Congeniality). 

7. Nimwiza Meghan yaratunguranye yegukana ikamba: (Yari uwa nyuma mu matora yo kuri telefone, aba uwa mbere kuri Final)

Nimwiza Meghan wari wambaye nimero 32, yambitswe ikamba atunguranye. Yassip wambaye nimero 21 na Gaju Anita wambaye nimero 16 bari bazwi cyane mu itangazamakuru. 

Nimwiza Meghan ni umukobwa watunguranye yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Yahawe imidoka ya Suziki Swift ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw buri kwezi azajya ahembwa. Uyu mukobwa ni umunyamugisha, ni we mwiza, ni we ukwiye ikamba, ni we wemejwe n'akanama nkemurampaka, ni we....... n'ibindi byinshi nawe wakongeraho.

Meghan yinjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali ari kumwe n'abandi bakobwa batanu. Ntiyavuzwe mu itangazamakuru nka bagenzi be babiri bageranye muri batanu bahataniye ikamba. Uwitwa Cassimr Yassip wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, yavuzweho gutuka Mwiseneza Josiane, ibintu yaje guhakanira kure. Yongeye kuvugwa nk'umukobwa ushabutse mu kuvugira mu ruhame akaba intyoza mu mivugo, anaherutse kwegukanamo igikombe.

Undi wavuzwe ni Gaju Anita wavuzweho iterambere ridasanzwe aho ngo yashinze iduka ahereye ku mafaranga 1000 Frw. Nimwiza Meghan yinjiye mu irushanwa abwira INYARWANDA ko afite umushinga wo guteza imbere ubuhinzi cyane cyane urubyiruko rukabigiramo uruhare. Ntiyavuzwe cyane ndetse no ku Itora ryo kuri terefone yakunze kuza inyuma y'abandi.

Nimwiza Meghan yahembwe imodoka.

Mbere y'uko umunsi nyirizina ugera, Meghan ntiyari mu bakobwa bahabwaga amahirwe wumvaga havugwa Murebwayire Irene ndetse na Gaju Anita, gusa abagize akanama nkemurampaka byarangiye bemeje ko Nimwiza Meghan ari we Nyampinga w'uyu Rwanda 2019. Ikiganiro cya mbere yahaye itangazamakuru yatangaje ko yatunguwe no kwambikwa ikamba kuko yari azi ko rigenewe Gaju Anita watashye amara masa.

Ni byinshi byaranze iri rushanwa ryatangiye ku nshuro ya mbere rivumirwa ku gahera. Nta wabura kwishimira ko hari intambwe ikomeye iri rushanwa rimaze gutera, dore ko ryahaye benshi imirimo, itangazamakuru ryunguka indi ngingo yo kwandikaho no kuvugaho. Ibigo by'Ubucuruzi nka Smart Design birushaho kumenyekanisha ibyo bakora, abategura Miss Rwanda batanga umusoro muri Leta, urwego rw'imyidagaduro ruhangwa amaso na benshi…….

Amajwi ya nyuma yagaragaje ko Nimwiza Meghan ari we wari inyuma y'abandi bose.

Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019

INCAMAKE Y'ITORWA RYA MISS RWANDA 2019:


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel (Inyarwanda.com)

VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan & Nsenyiyumva Emmy (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    bivuzengo umanyuma abaye uwa mbere
  • Hassan5 years ago
    Hanyumase ikamba barimwimiye iki?amanyanga muri miss rwanda muzayakoreho ubushakaskatsi bwimbitse kuko rwose twaraba aye.muzatumire ababitwa abajaji twimve ibyo bashingiyeho.ngewe narabazinutswe niba ariruswa niba harikindi kibirinyuma ntimumbazi.ubutaha bazajye bihitiramo uwo bashaka hakirikare bareke gukinira mubenegihugu.badutesha umwanya
  • titi5 years ago
    Ikibazo miss 2019 yabaye politiki ubwo se nka joseyane yaba miss asakuriya? Miss bivuziki? mwibishyira munderedwamo y'amoko. abajaji bararengana usibye nabo ko ubona indimi ntakigenda.
  • gggg5 years ago
    ubundi ntibakavuge ngo ni miss Rwanda ahubwo ni miss cogebaqwe kuko nibo bihitiramo uwobashaka ntago arabanyarwanda bamutora.
  • Gasore5 years ago
    Josiane baramwibye niyihangane kbx too wendayarikub igisonga





Inyarwanda BACKGROUND