Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019 ni bwo abakobwa 15 batsindiye itike yo kwerekeza ku munsi wa nyuma wa Miss Rwanda 2019 bahize imihigo njyarugamba imbere y'umukuru w'itorero ry'igihugu Hon.Bamporiki Edouard mu gihe bakuru babo nabo bahiguraga iyo bahize umwaka ushize.
Ubwo aba bakobwa bahigaga ibyo bazakora mu mwaka wa 2019 Hon.Bamporiki Edouard uhagarariye itorero ry'u Rwanda yibukije aba bakobwa impamvu yo guhiga ndetse n'impamvu bakuru babo batumiwe mu gitaramo cyo guhigura imihigo bahize. Aha yabibukije ko imihigo bahize ari rwo rugamba bagiye kurwana anabasaba kuzaba intwari ntibazarutsindwe ahubwo bakazatahana intsinzi besheje imihigo.
Hon Bamporiki Edouard yabwiye abakobwa ko mu rwego rwo kugira ngo imihigo yabo bayese neza kandi izateze imbere igihugu cyabo itorero ry'igihugu bwa mbere rigiye gukurikirana imihigo y'aba bakobwa iyi ikaba ariyo nshuro ya mbere bizaba bibayeho. Uyu muyobozi yavuze ko n'ubwo hari abavuga ko irushanwa ritaratanga umusaruro uhagije ariko nanone ababwira ko ikibazo atari abategura irushanwa ahubwo abakobwa aribo bagomba gushyiramo imbaraga ngo batange umusaruro urushijeho kuba mwiza.
Nyuma yo kubaganiriza yifatanyije n'aba bakobwa gusoma ku ntango y'imihigo,Hon Bamporiki Edouard yasabye abakobwa biyumvamo kutazatatira igihango gusoma ku ntango yari yabateguriwe. Aha uyu muyobozi yabwiye abakobwa ko bagiye gushaka itorero ribereye aba bakobwa bakazaryitabira ariko nanone bakazajya ku rugerero nk'izindi ntore zose ziba zaranyuze mu itorero ry'igihugu.
UMVA HANO UBUTUMWA BAMPORIKI EDOUARD YAGENEYE ABAKOBWA MBERE YO GUHIGA IMIHIGO BAGOMBA KUZESA MU GIHE CY'UMWAKA
REBA HANO IJAMBA HON EDOUARD BAMPORIKI YAGEJEJE KU BAKOBWAUBWO BASANGIRAGA KU NTANGO
TANGA IGITECYEREZO