Kigali

Salax Awards yamaze kubona umuterankunga hanatangazwa amategeko n'amabwiriza azagenga irushanwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/01/2019 10:17
0


Nyuma y’uko habaye amasezerano azamara imyaka itanu hagati ya IKIREZI Group na Kompanyi AHUPA Digital Services Limited, igikorwa cyo gushimira abahanzi b’abanyarwanda bitwaye neza kigiye gusubukurwa guhera uyu mwaka wa 2019. Kuri ubu imirimo yamaze gutangira ndetse igikorwa cyamaze no kubona umuterankunga.



SALAX AWARDS VII, igiye kuzajya itegurwa na Kompanyi AHUPA. Iy’uyu mwaka izasozwa tariki ya 29 Werurwe 2019. Kugeza ubu amakuru mashya ahari ni uko  AHUPA itegura SALAX AWARDS,imaze kubona umufatanyabikorwa w’imena ariwe STAR Africa Media  Ltd (StarTimes) mu gihe cy’imyaka itatu. StarTimes ni ikigo cy’isakazamashusho cyatangiye mu Rwanda mu mwaka 2008 ariko kandi hakaba hari no gushakishwa abandi bafatanyabikorwa bazayunganira nkuko ubuyobozi bwa Salax Awards bubitangaza.

Nk'uko ubuyobozi bwa AHUPA izategura SALAX AWARDS VII bubitangaza ngo iy'uyu mwaka izibanda ku ndirimbo (Audio & Video ) zasohotse mu imyaka itatu ishyize, ni ukuvuga guhera tariki ya 1 Mutarama 2016 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2018. Guhera Tariki ya mbere Mutarama 2019 kugeza tariki 31 Ukuboza, SALAX AWARDS izajya yibanda ku bikorwa bya muzika byakozwe mu mwaka, maze umuhango wo gutanga ibihembo ukaba mu ntangiriro z’umwaka ukurikira, bitarenze Werurwe.

SALAX VII, izaba irimo “Catégories “ esheshatu (6)  ari zo :

Umuhanzi witwaye neza muri R&B

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat

Umuhanzi witwaye neza muri Gospel

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo (Culture and Traditional )

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop

Icyakora nk'uko byatangajwe umuhanzi ashobora kwandikisha/shirizwa ibihangano bye  bitandukanye muri “Catégories” zirenze imwe. Indi “Catégorie” iyoboye izindi, izatoranywa muri izo esheshatu maze abe ari yo ihabwa igihembo cy’indirimbo yahize izindi zose: Best of the Best songs muri StarTimes Salax Awards.

Buri muhanzi uzaboneka muri batanu ba mbere (5 Nominées / Nominees) muri buri “Catégorie “ azahembwa amafaranga 100,000 RFW. Umuhanzi wa mbere muri buri « Catégorie » azahembwa Award iherekejwe n’amafaranga 1,000,000 Rwf. Indirimbo yahize izindi izahembwa amafaranga 1,500,000Rwf, maze abayitunganyije mu buryo bw’amajwi n’amashusho (audio & video producers) buri wese ahembwe amafaranga 500,000 Rwf.

Ariko kandi nk'uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze ngo mu guhitamo indirimbo hazibandwa ku bintu bitatu aribyo indirimbo ubwayo, uburyo ikozemo (audio production) n’amashusho yayo (video production). Guha amahirwe (Nominations) indirimbo muri iki gikorwa cya StarTimes SALAX AWARDS VII  ( kugira ngo ziboneke muri  batanu bo muri buri cyiciro bizanyura muri izi nzira:

Ukwiyandikisha kw’abahanzi ubwabo, ukwandikishwa n’abakunzi ba muzika y’Abanyarwanda, abazandikishwa n’abakorera mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda cyane cyane abafite aho bahuriye na muzika ndetse hari n'abazandikishwa n’itangazamakuru rikorana bya hafi na STAR Africa Media mu Rwanda

Salax Awards

AHUPA iherutse gusinyana amasezerano na IKIREZI Group itsindira gutegura Salax Awards ityo

 Aha gutanga « Nomminee/Nomminés » bikaba byitezwe ko bizatangira kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 25  Mutarana 2019 bikazageza Ku wa Mbere Tariki ya 28 Mutarama 2019, saa sita z’ijoro (00h00) Utanga « Nomminee/Nomminé » asabwe gutanga mbere ya bose izina ry’indirimbo n’izina rya nyirayo.

Guhera Kuwa Kabiri Tariki ya 29 kugeza Kuwa Kane Tariki ya 31 Mutarama 2019, abatoranyijwe uko ari icumi (10) muri buri cyiciro bazatangazwa maze umuhanzi wumva atifuza kuza mw’irushanwa abivuge bamuvanemo.Ubuyobozi bwa AHUPA bwiyemeje no kuzavugana n’abafite ibihangano  byatoranyijwe mu rwego rwo kubaha amakuru arushijeho.

Kuri ayo matariki avuzwe hejuru, umuhanzi yemerewe guhinduza igihangano cyatanzwe cyangwa agasaba ko cyimurirwa icyiciro cyashyizwemo (Catégorie). Ku Cyumweru Tariki  3 Gashyantare 2019 nibwo hazamenyekana abahanzi n’ indirimbo z’abahanzi batanu bageze muri « Catégories des Nomminés/Nomminee’s Categories » maze amatora atangire ku mugaragaro. Uburyo bwo gutora buzamenyeshwa icyo gihe.

Amajwi y’abakunzi ba muzika azahabwa 50 %, na AHUPA izashyiraho akanama nkemurampaka (Panel) kagizwe n’inyangamugayo zifite ubumenyi muri muzika kandi zituruka mu bisata bitandukanye. Aka kanama niko kazatoranya indirimbo ya mbere yo  muri buri cyiciro, n’indirimbo yahize izindi mu byiciro byose uko ari bitandatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND