RFL
Kigali

SALAX AWARDS: Umuhanzi uzashyirwa ku rutonde azahabwa ibihumbi 100, uzegukana igihembo azahabwa Miliyoni 1

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2019 10:56
2


Kompanyi Ahupa yahawe gutegura ibihembo bya Salax Awards mu gihe cy’imyaka itanu, batangaje ko umuhanzi uzashyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo azahabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda, banavuga ko umuhanzi uzegukana igikombe azahabwa Miliyoni imwe.



Kompanyi ya Ahupa imaze imyaka icumi ikorera mu Rwanda niyo yaguze ibihembo bya Salax Awards byategurwaga na Ikirezi Group, bagiranye amasezerano y’imyaka itanu yo gutegura ibi bihembo.

Ahmed uri mu bategura ibihembo bya Salax Awards, yabwiye Radio Rwanda, ducyesha iyi nkuru, ko umuhanzi uzashyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Salax Awards azahabwa ibihumbi ijana (100 000 Rwf). Anavuga ko umuhanzi uzatwara igikombe muri Salax Awards azatwara Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1000 000 Rwf).

Yavuze kandi ko bazahemba umukobwa uzegukana igihembo mu cyiciro New Famale Artist. Yongeraho ko indirimbo nziza y’umwaka bazajya bahemba Producer wakoze amashusho(Video) yayo, ndetse na Producer wakoze amajwi (Audio) yayo.  

Muri Salax Awards y’uyu mwaka irimo kategori zirindwi zizashyirwa abahanzi bahatanira ibihembo.  Tariki 03 Gashyantare 2019 nibwo hazatangazwa abahanzi bahatana muri Salax Awards, ibihembo bizatangwa tariki 29 Werurwe 2019.

Ibi bihembo bya Salax Awards byahagaze mu mu mwaka wa 2016, byatanzwe bwa mbere mu kwezi kwa Werurwe 2009 mu birori byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu Karere ka Huye.

Ibihembo bya Salax Awards biragarutse.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba5 years ago
    Ntibizabe cya kimenyane ngo haburemo man martin ,pedro someone na Bumuntu barashoboye pe
  • UWASE NELIA5 years ago
    NIHAZABUREMO KNOWLESS NA MEDDY





Inyarwanda BACKGROUND