RFL
Kigali

Mbere y’uko ava mu Rwanda, Shizzo na BUGOYIWOOD basangiye n’abana batishoboye b’i Rubavu banabaha Mituweli y’imyaka 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2019 18:30
0


Abifashijwemo n’itsinda rya BUGOYIWOOD ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, umuhanzi Shizzo umaze iminsi micye mu Rwanda yasuye abana bakora siporo (aba acrobats), asangira nabo ndetse abaha inkunga y’ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’imyaka itatu.



Iki gikorwa cy’urukundo Shizzo na Bugoyiwood bagikoze kuri iki cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 bagikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ku mucanga w'ikiyaga cya Kivu. Shizzo yabwiye Inyarwanda.com ko abana batishoboye yasuye, bagera kuri 30 bakaba babarizwa mu itsinda rya Happy Kids Acrobats.


Shizzo hamwe n'abana yasuye akabakundisha kujya mu ishuri

Shizzo yakanguriye aba bana gukunda ishuri, gukomeza gukuza impano bafite ndetse anabasaba kurwanya ibiyobyabwenge. Mu nkunga yabahaye harimo amakayi, ibyo kurya n'ibyo kunywa ndetse yanabemereye Mituweli zizamara imyaka itatu. Shizzo akoze iki gikorwa cy’urukundo mbere y’uko ava mu Rwanda akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye ndetse akaba ari naho akorera umuziki.

AMAFOTO YOSE REBA MUNSI Y'IYI NKURU


Ibyishimo byari byose kuri aba bana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND