Kigali

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ‘Tereza w’umwana Yezu’, umutagatifu yitiriye korali yashingiye muri Gereza-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/01/2019 9:10
0


Umunyamuziki Kizito Mihigo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Tereza w’Umwana Yezu’, umutagatifu akunda yanitiriye korali yasize ashingiye muri Gereza yari afungiwemo.



Kizito Mihigo yatangarije INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Tereza w’Umwana Yezu’, yayanditse ashingiye ku kuba uyu mutagatifu ari umwe mu bakomeye muri Kiriziya Gatolika. Yavuze ko ‘Tereza w’Umwana Yezu’ aniyambazwa bikomeye n’abafungiye muri Gereza ya Nyarugenge yahoze afungiyemo.

Ati “Tereza w'Umwana Yezu ni umwe mu batagatifu bakomeye muri Kiriziya Gatorika, abo bita aba ‘Docteurs de l'Eglise’. Mbere y'urupfu rwe yaranzwe n'ibikorwa b'urukundo no kwifatanya n'abababaye ku buryo bugaragara kandi buhoraho.  

Yungamo ati “Abakristu gatorika bo muri Gereza ya Nyarugenge nari mfungiyemo niwe biragije, Ndetse na chorale nasize mpashinze yitwa Chœur Mutagatifu Tereza w'umwana Yezu,”

Kizito Mihigo yashyinze hanze indirimbo 'Tereza w'Umwana Yezu'

‘Tereza w’Umwana Yezu’ ni indirimbo ya kabiri Kizito Mihigo ashyize hanze kuva yafungurwa, yaherukaga gukora indirimbo ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ yakunzwe by’ikirenga. 

Iyi ndirimbo nshya yayikoreye muri The Sound Studio, hamwe na Producer Bob ndetse na Pastor P. Igizwe n’iminota Itandatu ndetse n’amasagonda 48’, yumvikanamo ibicurangisho byinshi bikoreshwa muri Kiriziya Gatolika.

Kizito Mihigo w’imyaka 37 y’amavuko, ni kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo ku bukirisitu; afite indirimbo nyinshi zigizwe n’amagambo yoroshye gufata mu mutwe nka: “Usaba Yezu ntavunika’ [Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma’ yatumbagije ubwamamare bwe n’izindi nyinshi zifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

UMVA HANO INDIRIMBO 'TEREZA W'UMWANA YEZU' YA KIZITO MIHIGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND