RFL
Kigali

VIDEO: Nyuma yo kuva muri FDLR, Byiringiro Didier (10Men) yatubwiye ubuzima bubi yahagiriye anashimira cyane RDRC

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/01/2019 18:09
1


Byiringiro Didier ni umusore ukiri muto ukoresha amazina ya 10Men Kwenyefan mu buhanzi bwe. Yagiranye ikiganiro na INYARWANDA aduha ubuhamya bw’uko yabayeho nabi muri FDLR anashishikariza bagenzi be gutaha kuko nta keza ko muri ayo mashyamba.



Uyu musore wabwiye INYARWANDA ko yagiye mu gisirikare cya FDLR afite imyaka 8 y'amavuko amaramo imyaka igera ku icumi kuko ubu afite imyaka 20. Yatubwiye urugendo rutoroshye yanyuzemo dore ko avuga ko yafashwe n’abasirikare ba FDLR bamufatiye mu gihugu cya Congo ubwo yari yaragiye gusura bene wabo bariyo maze agafatwa ku ngufu agahatirizwa kujya muri icyo gisirikare yavuze ko kirimo amabi menshi.

Ubwo twamubazaga uko yinjiyemo, mu buryo bwamugoye kubusobanura yakomeje kuvuga ko yinjijwe muri FDLR ku ngufu. Yagize ati “Bamfashe ku ngufu, ni uguhatiriza umuntu kugira ngo agemo kandi atanabyemera…Baraje batera igiturage twari turimo, Mission yabo kwari ugufata abana bakiri bato, baratujyana bakajya batubwira ukuntu u Rwanda ari rubi…Twari abana benshi cyane sibanjyanye njyenyine. Ku bw’amahirwe narabacitse ndataha, Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza abasirikare mu buzima busanzwe yaramfashije cyane.”

Didier Byiringiro utabikiye ibanga na gato FDLR yavuze imirimo ivunanye bakora, uburyo batunzwe no kwiba abaturage ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Avuga ko nta kiza na kimwe yahaboneye kuko ibyaho byose byari bibi gusa. Nk’uko muri bubisange mu kiganiro twagiranye na Didie Nyiringiro, yagize amahirwe yo kugura akaradiyo yumva mu makuru ko mu Rwanda ari amahoro ndetse acungurwa n’uko yari yaravukiye ndetse akanakurira mu Rwanda rero yari azi neza ko ari amahoro rwose.

Kuko yahoraga ashaka gutoroka, yakomeje kubigerageza kugeza abigezeho. Ndetse yanadutangarije uko yabigenje ngo abashe gucika yifashishije imbunda yari yarahawe nk’umusirikare ndetse akiba n’icyombo cyabo ngo bimufashe gukurikirana aho bagenzi be bari bari kugira ngo abacike bitamugoye. Avuga ko ababazwa n’uko nta wundi yabashije gucikisha kuko rimwe mu mategeko y’icyo gisirikare ryavugaga ngo “Niwumva mugenzi wawe agiye gutoroka igisirikare cya FDLR uzahite umurasa atazagenda akadutanga.” Bityo rero ibi byatumye nta n’umwe acikana nawe.

Akigera mu Rwanda yakiriwe neza ndetse anahabwa amasomo arimo imyuga n’ubwo we byamugoye agahitamo gukurikirana umuziki maze akanaterwa inkunga n'Ikigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (RDRC) mu buhanzi bwe, agakora indirimbo zirimo iyo yise ‘RDRC’ ashimira cyane Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza ingabo mu buzima busanzwe. Ni byinshi twaganiriye n’uyu musore muri bubisange mu kiganiro twagiranye na we kiri kuri YouTube Channel ya INYARWANDA TV.

Kanda hano urebe ikiganiro kirimo ubuhamya bwa 10Men wavuye muri FDLR  uhamagarira bagenzi be gutaha bakava mu mashyamba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bikolimana mateso5 years ago
    Birakwiyeko nabandi bavayo rwose





Inyarwanda BACKGROUND