RFL
Kigali

Itsinda ry’abashakashatsi ryavumbuye uruvange rw’imiti rushobora kuvura indwara ya diabete

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/12/2018 17:34
0


Ibinyamafufu, ibinyamavuta ndetse n’ibinyamasukari bitandukanye iyo umuntu abiriye bituma urugero rw’isukari mu mubiri ruzamuka kuko iyo bigeze mu mubiri bihindurwa isukari.



Ukimara kurya ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri hakurikiraho umurimo ukorwa n’uturemangingo twitwa Beta tuba mu rwagashya; tuvubura umusemburo wa insuline ufasha izoglucide zigahinduka glucose (Isukari)hanyuma iyo glucose yakozwe ikinjira mu mubiri ikabikwa.

Abarwayi ba diabete baba abafite ikibazo cy’uturemangingo twa beta mu rwagashya tuba tutabasha gutunganya neza isukari, Nyamara ubu abashakashatsi bamaze kuvumbura umuti wongera ikorwa rw’uturemangingo tuvubura umusemburo wa insuline. Ubwo bushakashatsi bwitezweho kuvura indwara ya diabete, uwo muti uracyageragezwa ariko uratanga icyizere kuko kubera ukuntu ukorana cyane n’uturemangingo twa Beta,ugaragaza ubushobozi bwo kuvura Diabete yo mu bwoko bwa bwa 1 n’ubwa 2.

Ese bundi Diabete ni iki?

Nk’uko bigaragazwa n’imibare yo kwiyongera kwa diabete,mu mwaka wa 2025 abantu basaga miliyoni 300 bazaba barwaye iyo ndwara, ubundi diabete ni indwara idakirandetse rwose bigoye kubana na yo umunsi ku wundi, Ishobora gutera ibibazo bikomeye birimo: Kunanirwa kugenzura inkari, gupfa amatwi, indwara z’umutima, kwangirika kw’imitsi yo mu bwonko ndetse no guhuma.

Kurwara diabete bibaho igihe uturemangingo twita Beta two mu rwagashya ari duke cyane cyangwa dukora insuline nkeya bityo ntibashe kugena igipimo gikwiye cy’isukari mu mubiri.

Hariho ubwoko 2 bwa diabete

Diabete yo mu bwoko bwa 1: mu barwayi ba Diabete 6% ba barwaye iyi diabete Muri rusange ikunda gufata abana, urubyiruko ndetse n’ibikwerere, iterwa no gushyira burundu k’uturemangingo twa beta mu rwagashya, akenshi bitewe n’uko abasikari b’umubiri bibeshye bakica utwo turemangingo batwitiranije n’umwanzi (Indwara) uteye umubiri bakaturimbura.Abenshi bavugako Diabete yo mu bwoko bwa 1 indwara yo kwiyangiza kw’ umubiri.

Diabete yo mu bwoko bwa 2: mu Barwayi ba Diabete 92% baba barwaye iyi diabete. Muri rusange ikunda kwibasira abantu barengeje imyaka 40 akenshi yuririye ku kugira ibiro byinshi, umubyibuho ukabije, kudakora imirimo isaba ingufu. Kuri ubu bwoko bitandukanye n’uko bigenda kuri diabete y’ubwoko bwa 1 ahubwo abahanga bagaragaza ko ubuke bw’uturemangingo twa Beta tuzima ariyo mpamvu nyamukuru.

Nk’uko bitangazwa na Dr Andrew Stewart; Umuyobozi mukuru w’ikigo Mont Sinai muri Leta z’ubumwe z’Amerika gikora ubushakashatsi kuri diabete, umubyibuho ukabije ndetse n’imikorere y’umubiri avuga ko nta muti n’umwe mu yifashishwa mu buvuzi bwa Diabete utuma uturemangingo twa Beta twiyongera cyangwa tubaho ku murwayi w’iyo ndwara.

Mu mwaka wa 2015 Dr Andrew Stewart n’itsinda yari ayoboye bashyize hanze umuti bari bamaze gukora witwa Harmine wafashaga umubiri w’umuntu kongera gukora uturemangingo twa Beta ariko byari ku kigero gito cyane, muri 2017 nibwo bavumbuye ko habaho n’uburwayi butewe n’imiterere idakwiye y’uturemangingo twa Beta, tuziho tugira uruhare mu ikorwa ry’umusemburo wa insuline, ni bwo byabateye gushishikarira gushaka uko umubiri wakongera kurema utundi turemangingo twa Beta dushya.

Mu nyigo nshya baherutse gushyira ahagaragara iryo tsinda ryabashije kugaragaza umuti mushya ushobora gutera umubiri gukora vuba vuba uturemangingo twa Beta bawuvanze n’uwo bari barakoze mbere yitwa Harmine. Ubusanzwe iyo nta miti ikoreshejwe, uturemangingo twa Beta twiyongera ku kigero cya 0.2% ku munsi, iyo bakorsheje umuti wa Harmine twiyongera ku kigero cya 2% ariko uvanze Harmine n’uwo muti mushya ikigero cyo kwiyongera kiba hagati ya 5-8% ku munsi.

Dr Andrew Stewart yaravuze ati “ Tunejejwe cyane n’ubu buvumbuzi, kuko bwambere mu mateka tubashije kumenya ikigero gikwiye umubiri w’umuntu ukeneye ngo ubashe kongera kubaka ingano nyayo y’uturemangingo twa Beta, ubwo igisigaye ni ukumenya uko byakorerwa mu rwagashya”.Bityo ubwo buryo nibumara kuboneka, umuti uzahita ushyirwa ku isoko, ushyire iherezo ku bwoba no guhangayika bitewe no gutinya urupfu n’ibindi byago bitandukanye byahoranagwa n’abarwayi ba Diabete ndetse byibagize abantu imvugo ivuga ko diabete ari indwara idakira.

Src: Dailymail.co.uk,Cell.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND