Kigali

Ibyishimo bya Gusenga M.France wegukanye irushanwa ‘I am the future’ agahabwa Miliyoni 15 Frw-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2018 3:31
6


Umukobwa witwa Gusenga Marie France w’imyaka 19 y’amavuko yegukanye irushanwa ‘I am the future’ ryasojwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018, umwanya wa kabiri wegukanwe na Mugisha Lionel. Uyu mukobwa yavuze ko agiye gukomeza gukurikira impano ye yiyumvisemo afite imyaka itandatu y’amavuko.



Marie France yahawe Miliyoni 15 Frw, Mugisha Lionel ahabwa Miliyoni 7 Frw, bombi bafitanye kontaro y’imyaka ibiri bakorana n’inzu itunganyamuzika Future Records. Marie France ni umwe mu banyempano umunani bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘I am the future’ cyasojwe uyu munsi muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Ni umukobwa wakunze kurangwa n’ubuhanga mu miririmbire, guhitamo neza indirimbo yo kuririmba, guhuza neza n’abo aririmbira n’ibindi byinshi byamwongereye amanota kugeza yegukanye irushanwa.

Mugisha Lionel wegukanye umwanya wa kabiri, yagiye ashimwa n’akanama nkemurampaka bashingiye ku ‘ijwi ry’umwimerere’ ryagiye rituma benshi mu bagize akanama nkemurampaka bamwingiga bamubwira ko adakwiye kureka umuziki.

M.France n'umubyeyi we wamusanganiye akimara gutsinda.

Mu bihe bitambutse, akanama nkemurampaka kagizwe na Tonzi, Producer Nicolas ndetse na Judge Ian wo muri Kenya, bagiye babwira M.France ko ari ku rwego ruhanitse bityo ko ‘yakomeza kuba umuririmbyi mwiza’. Tonzi ubwe uyu munsi yabwiye M.France ko ari umunyamuziki uhambaye ushobora kuririmbira ku rubyiniro rumwe na Beyonce.

Mu kiganiro na INYARWANDA, M.France yavuze ko yatangiye irushanwa afite ubwoba ariko ko akanama nkemurampaka kagiye kamugira inama y’ibyo agomba guhindura ari nabyo bimugejeje ku ntsinzi. Yavuze ko byamurenze kwegukana iri rushanwa ‘I am the future’ kuko yari arihataniye n’abandi b’abanyempano benshi.

Yagize ati “Ni ibyishimo bidasanzwe kuri njye.Uyu munsi ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye. Imana inkoreye ibikomeye. Natangiye irushanwa mfite ubwoba ariko abagize akanama nkemurampaka bagiye bangira inama ndazikurikiza. Mu gitondo Mama yansengeye ambwira kwitwara neza none ndabikoze. »

Yakomeje avuga ko miliyoni 15 Frw yegukanye mu irushanwa ‘I am the future’agiye ‘kuzifashisha mu gukomeza guteza imbere umuziki we’. Yavuze ko umuziki awukunda kandi ko yifuza gukora umuziki nk’umwuga ukwiye kumutunga.

Mugisha Lionel wegukanye umwanya wa kabiri, akimara gutangazwa yaranzwe n’amarira avuga ko igikombe yegukanye agituye umubyeyi we (Mama), wamusanganiye ku rubyiniro. Yabwiye INYARWANDA, ko urugendo yakoze mu irushanwa ‘I am the future’ rumuganishije aheza kandi ko agiye gukomeza gukora umuziki.

Intore Tuyisenge, Umuyobozi w’urugaga rw’abahanzi Nyarwanda yabwiye INYARWANDA, ko amarushanwa ateza imbere impano z’abahanzi Nyarwanda akwiye gushyigikirwa mu nguni zose, ashima ko biri mu murongo wa Leta y’u Rwanda ndetse n’abashoramari.

Yagize ati « Nka Rwanda Music Federation turashimira Leta n'abashoramari bongeye gufasha ku garagaza impano Nshya.Navuga amarushanwa nka “Art Rwanda_Ubuhanzi” ndetse na “I'm the FUTURE” isojwe uyu munsi. Ibi bibaye nyuma y'igihe kirekire nta mpano nshya zizamuka binyuze mu marushanwa turashimira abafatanyabikorwa bacu kuba noneho hari impano nshya turi kubona kandi zitanga ikizere cy’ejo hazaza kuri Muzika,”

Yungamo ati “Aya marushanwa azabafasha byinshi kuko uyu ni umwanya n'amahirwe bashobora guheraho bakayabyaza umusaruro kuko nanjye uyoboye urugaga rwa Muzika nazamukiye mu marushanwa nkaya kandi mu by’ukuri n’ubwo hari ahandi twifuza kugera arko naho tugeze harashimishije.”

Umubyeyi wa Mugisha Lionel nawe yamusanganiye.

Irushanwa ‘I am the future’ ryatangiye rizenguruka mu turere twose tw’Igihugu twahurijwe muri ‘site’ 18. Buri ‘site’ hatsindaga abantu babiri uwa mbere yemererwa kuzakorerwa indirimbo imwe y’amajwi (Audio) ndetse n’amashsuho (Video) naho uwa kabiri agakorerwa amajwi (Audio).25 bitabiriye bahagarariye uturere twabo bahurizwa mu mwiherero watangiye taliki 3 Ukuboza 2018 usozwa tariki 30-12-2018, mu mwiherero abarushanwa bahaherewe amasomo ya ‘Vocal training’, ‘music theory’ ndetse na ‘Music business’.

AMAFOTO:

Uwatangaje uwegukanye umwanya wa kabiri.

Abari bahatanye mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa.

Uwatangaje uwegukanye umwanya wa mbere w'irushanwa.

Mugisha Lionel yahawe Miliyoni 7 Frw.

M.France yahawe miliyoni 15 Frw.

Buri wese yashimiye mugenzi we mu gihe bamaranye.

REBA HANO ISOZWA RY'IRUSHANWA 'I'M THE FUTURE'.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Willy Chris 5 years ago
    Amanyanga Gusa, ase ubundi tonzi ni umujudge cg numufana, Ubu nubujura kbx,ariko ukuri kurazwi
  • Kamanzi5 years ago
    Njye nabonye ko iri rushanwa turimo ruswa ubwo bahindaguraga ibintu nyuma. (Backstage) nigute Yayeli na Mubogora desire babura igihembo???
  • kujos5 years ago
    Ubuzima mu mugi busaba ihakiri nyinshi. Niba judges barabereye baramaze. Muzorganiser ibyanyu
  • baby5 years ago
    ariko abanyarwanda turagorana koko buri rushanwa riba ririmo ruswa no kubera??? cyakola mubamufite nibibarusha
  • Mugabe5 years ago
    Yayeli arabarenze nubwo mutamutoye biragaragara ko mwari mufite ibindi mugamije. kuko no muminsi yanyuma gutora online mwabyishe kubushake link ya m. France niyo yakoraga gusa abandi twaratoraga bikanga.
  • Vestine5 years ago
    No byiza none love NBA cheque zayo bansindiye twabonye cy nibimwe boy guheza!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND