Mu gihe hamaze gutoranywa abakobwa bazahagararira Amajyaruguru, Amajyepfo n’uburengerazuba, Uburasirazuba nibwo butahiwe gutanga abakobwa bazabuhagararira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. INYARWANDA irahakubereye ngo ikugezeho uko iki gikorwa kigiye kugenda umunota ku wundi.
Igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda 2019 cyatangiye tariki 15/12/2018, intara y’Amajyaruguru niyo yabanje mu gikorwa cyabereye I Musanze hatoranywa abazayihagararira. Hakurikiyeho i Rubavu ahatoranywaga abakobwa bazahagararira Uburengerazuba, aho hari tariki 16/12/2018. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22/12/2018 nibwo i Huye habereye umuhango wo guhitamo abazahagararira Amajyepfo.
Kuri uyu munsi tariki 23/12/2018 turi i Kayonza muri Silent Hill Motel ahagiye kubera igikorwa cyo guhitamo abazahagararira Uburasirazuba. Abakobwa bari butoranywe I Kayonza bari buze kwiyongera ku bandi 21 bamaze gutoranywa ngo bazahatanire nanone kujya mu mwiherero (bootcamp). Aba 21 bakubiyemo 5 batowe mu majyaruguru, 6 bo mu Burengerazuba ndetse na 10 bo mu majyepfo.
Saa Saba: imvura ni nyinshi cyane i Kayonza, bamwe mu bakobwa bamaze kuhagera ndetse bamwe batangiye gutanga imyirondoro yabo, gupimwa uburebure n'ibiro ngo harebwe niba bujuje ibisabwa n'irushanwa. Urushanwa muri Miss Rwanda agomba kuba atarengeje imyaka 25 atari munsi ya 18, ibiro bitarenze 75 ntibinabe munsi ya 45, uburebure nibura bwa santimetero 170.
Bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa i Kayonza
Abari bube bujuje ibisabwa barabona ama nomero bari bukoreshe mu irushanwa
Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda i Kayonza batanga imyirondoro
Saa cyenda n'iminota 30": Abakobwa batoranyijwe ni 32, bamaze kwambara amakanzu bari butungukane imbere y'akanama nkemurampaka. baje biyerekana ngo basobanurirwe uko biri bugende, uko binjira n'uko bahagarara bageze imbere y'akanama nkemurampaka. hagiye gutangira igikorwa nyamukuru cyo kwakira aba bakobwa umwe umwe ngo haze gutoranywamo abazahagararira intara y'Uburasirazuba.
Abakobwa bari biyandikishije kuzahatanira i Kayonza ni 101, ababashije kuzuza ibisabwa ngo bahatane ni 32.
Mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2019 i Kayonza habonetsemo 32 bujuje ibisabwa bagiye kurushanwa
Dore amazina y'abakobwa 32 bagiye guhatana, hakurikijwe na nimero bahawe:
1. Mukeshimana Lea
2. Uwase Irene
3. Uwihirwe Yasipi Casimir
4. Gasana Isimbi Sandra
5. Umugwaneza Cynthia
6. Amanda Teta Monatha
7. Mukunzi Teta Sonia
8. Inyumba Charlotte
9. Umulisa Divine
10. Ndahiro Nadine
11. Mutesi Nadege
12. Mugwaneza Emelyne
13. Kayitesi Shivan
14. Niyonshuti Assoumpta
15. Buramba Cynthia
16. Higiro Joally
17. Keza Yusra
18. Ingabire Jeanette
19. Bayera Nisha Keza
20. Igihozo Darine
21. Teta Christella
22. Niyibigira Kellia
23. Gwizimpundu Huguette
24. Murebwayire Irene
25. Esther Favor
26. Shemererwa Noella
27. Mutoni Queen Peace
28. Munezero Christine
29. Irebe Natacha
30. Uwase Tania
31. Mukangwije Dona
32. Kicoco Doreen
Miss Iradukunda Liliane iruhande rwa Alain, umuyobozi wa Smart Design imaze kubaka izina mu bijyanye na printing
Lucky, MC wo muri iki gikorwa kuva cyatangira
Abagize akanama nkemurampaka
Uyu we ngo yamenyesheje abo mu muryango we ko azitabira Miss Rwanda abinyujije muri group ya Whatsapp
Aba nibo bakobwa 32 bahataniye kuzahagararira intara y'Uburasirazuba muri 2019, uyu niwe mukobwa wa nyuma wanyuze imbere y'akanama nkemurampaka
Saa Moya na 30': Abakobwa bose 32 bamaze guca imbere y'akanama nkemurampaka, hakurikiyeho ko akanama nkemurampaka kabanje kongera kureba aba bakobwa bose uko ari 32 mbere y'uko habaho umwanya wo kwiherera ngo bahitemo abitwaye neza bakwiye guhagararira intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2019.
Ku isaha ya saa mbili na 12 nibwo akanama nkemurampaka kagarutse, abakobwa bose bongera gutambuka, basobanurirwa ibyagendeweho hatoranywamo abahize abandi. Nyuma yaho Lucky wari MC yahise atangira gutangaza nimero zatsinze.
Dore Abakobwa 10 batangajwe nk'abazahagararira intara y'Uburasirazuba:
Uwihirwe Yasipi Casimir nimero 3
Mukunzi Teta Sonia nimero 7
Inyumba Charlotte nimero 8
Mutesi Nadege nimero 11
Mugwaneza Emelyne nimero 12
Higiro Joally nimero 16
Bayera Nisha Keza nimero 19
Igihozo Darine nimero 20
Murebwayire Irene nimero 24
Mutoni Queen Peace nimero 27
Nyuma yo kuva i Kayonza, hazakurikiraho gutoranya
abazahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa, hanyuma abakobwa bose bazaba
bahagarariye intara zose zigize igihugu bazongera bahatanire kuvamo bacye
bazoherezwa mu mwiherero bashakishwamo uzaba nyampinga w’u Rwanda 2019.
Tubibutse ko kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzatsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda byongerewe bikaba kuzahembwa imodoka, ibihumbi 800,000 buri kwezi mu gihe cy’umwaka ndetse no kuba brand ambassador wa Cogebank. Ibisonga 2 bizamukurikira nabyo bizahabwa ibihembo, dore ko igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa ibihumbi 500,000Rwf.
Amafoto: IRADUKUNDA Dieudonne/ Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO