RFL
Kigali

Igitenge gifatwa nk’umwambaro wa Kinyafurika gifite inkomoko muri Indonesia

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/12/2018 16:38
0


Benshi mu batuye ku mugabane w’Afurika bakunze gukoresha igitenge nk’umwambaro mu buzima bwa buri munsi bakeka ko ari umwimerere wabo ariko nyamara ,igitenge cyakoreshejwe bwa mbere mu mateka ku mugabane wa Aziya.



Iyo uvuze imideri ku mugabane w’Afurika benshi bumva igitenge,ariko nibyo kuko usanga igitenge cyambarwa na buri wese ,mu bihe bitandukanye haba mu gihe cy’ibirori no mihango yo gushyingura haba mu minsi y’akazi n’iminsi y’ikiruhuko.

Ijambo igitenge nubwo gikoreshwa hose ku mugabane w’Afurika ariko gifite inyito itandukanye ,igitenge rizwi cyane ku nyito ya ”Ankara” cyane muri Afurika y’Uburengerazuba.

Ushobora kwibaza ngo Ese inkomoko y’igitenge ni iyihe ?

Mu kinyejana cya 19 ubwo abongereza bajyaga gukoloniza igihugu cya Indoneziya basanze abanyaindoneziya bafite uburyo bakoragamo imyambaro yabo aribwo bwo gukora ibitenge bivuze ko ari nabyo bambaraga,Aba bakoloni batangiye gukora ibi bitenge mu buryo bugezweho (dore ko bari bafite inganda ziteye imbere ,abo bari bagize imbata batari bafite ).

Aba bakoloni bageze ku mugabane w’Afurika cyane cyane mu burengerazuba batangiye kwigisha abanyafurika gukora ibi bitenge banabagira inama ko ari umwambaro bose bakwiye kwambara ( cyane ko abanyafurika batambaraga imyambaro bikingana impu z’inyamaswa ku bice bimwe na bimwe). Aba bakoloni bifuzaga ko abanyafurika bambara mu gihe baje mu nsengero ,kuko bifuzaga ko abanyafurika bayoboka iy’ubukirisitu.

kitenge

Nyuma ubucuruzi bushingiye kuri ibi bitenge bwashyizwemmo imbaraga n’abakoroni b’abanya Netherlands bashakaga kwiremera isoko batangira kubigurisha abagore b’abanyafurika. Kkuva icyo gihe abagore b’abanyafurika batangiye kujya batuma abamisiyoneri b’abanyaburayi kubazanira amabara n’imiterere y’ibitenge bifuzaga kuko bari batangiye kubisobanukirwa,bituma aba banyaburayi bashyiraho n’inganda.Icyakora uko abanyaburayi barushagaho gukangurira abanyafurika kwambara bikwije banabagira inama yo kwambara ibi bitenge byatumye abanyafurika batari bafite amikoro yo kugura ku bakoloni ibitenge batangiye kwiga kubyikorera.

igitenge

Abashinwa nabo bakoze ibitenge baranambara mu myaka ya 1970

Mu myaka ya 70 amakompanyi y’ubucuruzi y’abashinwa yatangiye kwinjira mu bucuruzi bw’ibitenge abashinwa babaga bakoze ariko ibitenge by’abashinwa byabaga bidafite ireme bigererenijwe n’iby’abanyagurika bakoraga icyo gihe, gusa mu myaka ya 1990 bagenda bavugurura uburyo babikoraga n’ubundi buhanga buvanze n’uko bari basanzwe bakora n’imyambaro yabo gakondo.

mu Rwanda

Umuhanzi (Urban boys ) n'umugeni we nabo bifashishije igitenge ku myambaro y'ubukwe bwabo

Kuri ubu Abashinwa n’abanyaNetherlands bakora ibitenge bagurisha kuri macye kandi bifite ireme ugererenije n’ibikorerwa ku mugabane w’Afurika,gukora no kwambara ibitenge byagezeho biba umuco wa kinyafurika. Abanya Aziya barizanye biragoye kubona ucyambaye muri bo ,abanyaburayi barabyambaye barabikora arikosi benshi bakunze kubyambara.Hirya no hino ku mugabane w’Afurika buri kintu gikoze mu gitenge gihabwa agaciro gakomeye.

Src: qz.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND