RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Urubuga rwa Whatsapp rurashinjwa kwinjiza abana mu busambanyi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/12/2018 12:20
0


Ubushakashatsi bw'imiryango ibiri (2) itegamiye kuri leta yo muri Isiraheli bwasuzumwe n’ikigo gitangaza amakuru ku ikoranabuhanga Techcrunch bwagaragaje ko urubuga rwa WhatsApp rukomeje kwifashishwa mu bikorwa by’ikwirakwizwa ry’ubusambanyi n’icuruzwa ry’abana bato.



Urubuga rwa Whatsapp rukoreshwa byinshi bitandukanye bihuza abantu mu ngeri zitandukanye mu buryo bwiza. Kimwe mu bishya bibi bikomeje gutera benshi impungenge ni ikwirakwizwa ry’amashusho n’ibikorwa by’ubusambanyi mu bana bato .

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo by’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga byo muri Isiraheli bugaragaza ko mu bihugu 25 bitandukanye nk’u Buhinde na Amerika WhatsApp ikomeje kwifashishwa n’abakwirakwiza amashusho y’ubusambanyi mu bana bato hagamijwe no kubacuruza.Ibi ngo birakorwa hifashishijwe uburyo bushya bwiswe end-to-end encryption buri wese ukoresha Whatsapp afite butuma ibyo aganira n’uwo bavugana aribo bonyine babibona nta wundi ushobora kubigeraho mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ifoto

Nubwo Whatsapp yashyizeho ingamba zo gukumira ariko biracyakorwa

Ubu bushakashatsi bw’ibi bigo by’abanya Israheli bugaragaza ko ubu buryo bwa end-to-end encryption bwashyizweho mu mwaka wa 2016 butuma ibigo by’ikoranabuhanga bindi bidashobora kugira uruhare mu gukumira bene aya mashusho y’ubusabanyi anyuzwa kuri Whasapp kuko nta makuru bishobora kubona.

Sosiyete ya Facebook ifite Whatsapp mu nshingano ivuga ko yashyizeho ubu buryo kugira ngo ikumire ubujura bwifashishije ikoranabuhanga ibwifashisha kandi no mu gukuraho konti zigaragayeho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.Nyamra nubwo Facebook itangaza ibi bene izi mbuga ziracyagaragara nkuko aba banyaisiraheli babitangaza.

Iyi ni ifoto yafashwe muri telephone y’ufite rwumwe mu rubuga rukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi.

WhatsApp

Kuba bene aya matsinda(WatsApp group ) akwirakwiza aya mashusho y’ubusambanyi kuri Whatsapp akomeje gukwirakwira ngo biratizwa umurindi n’uburyo bwa WhatsApp (butanga link ) bufasha kwinjira mu itsinda ri gurupe bidasabye ko umenya abarimo bose.

Hari icyo Facebook yakora igahagarika ibi

Raporo yashyizwe hanze n’ikinyamakuruTechCrunch gitangaza inkuru ku ikoranabuhanga igaragaza ko Facebook iba ibona ko bene ayo amatsinda (WhatsApp group ) zihari kandi ifite uburyo bwinshi yahagarikamo bene ibi bikorwa byamamaza ubusambanyi mu bana bato kandi idakoresha.

Ifoto

Iyi raporo ivuga ko ni yo Facebook itakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga buhambaye, ikaba yaha imbaraga nke ubu buryo bufasha kubika amabanga bwite y’umuntu n’uwo baganiriye kuri WhatsApp buzwiend-to-end encryption byaha ubushobozi iyi sosiyete ya Watsapp ndetse n’izindi kompanyi zirinda umutekano mu ikoranabuhanga guhagarika abakwirakwiza ubu busambanyi.

Src: Business insider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND