RFL
Kigali

Whitney Houston mu ngero zifashishijwe na Korali Ambassadors of Christ mu guhashya ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2018 12:26
0


Rurangiranwa binyuze mu ijwi ryiza mu njyana ya Pop, Nyakwigendera Whitney Houston ari mu bitekerezo bitatu byifashishijwe na Korali Ambassadors of Christ mu rugendo rw’ivugabutumwa ryubakiye mu kurwanya ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri na Kaminuza bamaze igihe bakora.



Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda. Iri imbere muri Korali zibarizwa muri iri torero zikunzwe cyane, yakoze ibikorwa byinshi byagaruriye icyizere cy’ubuzima benshi, bisemburwa n’indirimbo zabo z’ivugabutumwa zakunzwe by’ikirenga.

Iyi Korali y’abaririmbyi barenga 49 imaze igihe mu ivugabutumwa rigamije guhashya ibiyobyabwenge; binyuze mu gitaramo cyiswe “Dufatane urunana Music Festival” batangaje ko bifashishije ibitekerezo bitatu muri iyi gahunda kugira ngo ubutumwa bwabo bubashe kugera ku bo babuteguriye.    

Kayijuka Moses wavuze mu izina rya Korali Ambassadors of Christ, yavuze ko igitekerezo cya mbere ari umukino bakoreshaga bakongeraho n’ubusobanuro bwawo mu majwi n’amashusho. Ati “ .Twabanzaga igitekerezo tukacyivanga n’umukino tukongeraho ubusobanuro mu mashusho n’amajwi hamwe n’indirimbo. Twazamuraga abantu b’urubyiruko dukoresheje inkuru,”

Korali Ambassadors of Chrits mu gitaramo 'Dufatane urunana' bakoreye Camp Kigali.

Yakomeje avuga ko banifashishije urugero rw’umuririmbyi Whitney Houston wakuze akunda gusenga, akagera ku gasongero k’abanyamuziki akaza kubivanga no kunywa ibiyobyabwenge byashegeje ubuzima bwe kugeza yitabye Imana.

Yagize ati “….Inkuru ya mbere itari iyo muri iki gihugu n’iy’umwana wakuze ari umwana mwiza, wakuze asenga. Umwana wageze ahantu aramamara cyane. Ariko ubuzima bwe buza kwangizwa n’ibiyobyabwenge. Uwo mwana ndabizi mwese muramuzi.

“Ni umuhanzikazi witwaga Whitney Houston. Icyo gitekerezo rero twakivugaga mu banyeshuri kubera ko abanyeshuri benshi ni abadotikomu (.Com) bakunze gukurikirana cyane….Kubera ko benshi bamuzi bihuje n’icyo gitekerezo,”       

Yavuze kandi ko bifashishije ubutumwa bukomeye bakubiye mu ndirimbo yabo bise ‘Solange’. Ati “…Nyuma tuza gukoresha ikindi gitekerezo. Ni igitekerezo cyahimbwe ariko abantu benshi bazi ko cyabaye mu Rwanda. Ni igitekerezo cy’umukobwa witwaga Solange, benshi cyagiye cyibafasha,..”  

Uyu mukobwa ni we wakinnye ubutumwa bukubiye mu ndirimbo 'Solange'

Kayijuka avuga ko ibi bitekerezo bitatu byagiye bituma ababaga bahugiye muri telephone n’ibiganiro batuza bagakurikira neza inyigisho yatangwaga, ndetse ngo benshi bagiye bagaragaza gukorwaho gukomeye n’izi ngero.  

Ngo bagitangira iyi gahunda, hari benshi bibazaga ukuntu iyi korali yinjiye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kandi ari ‘korali ikwiye kuririmba ubutumwa bwiza, ntiyinjire muri gahunda za Leta’ . Ngo mu bisubizo bahaga abibazaga iki kibazo n’uko ‘leta ishaka abantu bazima,’.

Yavuze ko kugira abantu bazima, bisobanuye kugira igihugu cyimeze neza bityo ko n’ubutumwa bwiza bworoha mu kububwiriza. Akomeza avuga ko ingendo bakoze bazifata nk ‘’ibwiriza butumwa rikomeye’ bakomeyeho.

Yagize ati “Ijambo ry’Imana turikura muri Bibiliya tukarishyira mu buzima busanzwe,..Natwe rero dukoresha ubuzima busanzwe kugira ngo ijambo ry’Imana ribashe gukiza imitima ya benshi,”

Bavuga ko bageze mu bigo by’amashuri bitandukanye, Kaminuza ndetse na Gereza, umusaruro bakuyemo wabateye ishyaka ryo gukomezanya iyi gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge muri 2019.  

Indirimbo ‘Solange’ bifashishije nk’urugero, igaragaramo umukobwa ubeshya umubyeyi we ko agiye ku ishuri kuko bafite amasomo menshi kandi ko atinda. Ntiyagiye ku ishuri, Solange yagiye kwirebera umukunzi atari azi ko akoresha ibiyobyabwenge. Bugorobye, Solange yabwiye umukunzi we [wari wasinze] ko ashaka gutaha, amucyura mu mudoka, bageze mu nzira bombi bakoze impanuka. Uyu mukobwa aho aba aryamye ku gitanda, yandika urupapuro asaba umubyeyi we imbabazi

Whitney yitabye Imana kuya 11 Gashyantare 2012 afite imyaka 48 azize gukoresha ibiyobyabwenge kuburyo bukabije nk’uko Fox News yabitangaje. Raporo kandi yavuye mu iperereza, yerekanye ko uyu muririmbyi w’Umunyamerika yishwe n’ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’.

Yanerekanye kandi ko hari ibindi biyobyabwenge basanze mu maraso ye nka ‘marijuana’, ‘Benadryl’, ‘Flexeril’n’ibindi n’ubwo atari byo nyirabayazana w’ibyamuhitanye. Uyu muhanzikazi yapfuye habura umunsi umwe ngo aririmbe mu birori bikomeye bya Grammy Awards.

Kayijuka Moses wavuze mu izina rya Korali Ambassadors of Christ.


">REBA HANO INDIRIMBO 'SOLANGE' YA KORALI AMBASSADORS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND