Kigali

Uyu munsi mu mateka: Abatutsi basaga 15000 biciwe ku rusengero rwa EAR Ruhanga

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/04/2025 9:19
0


Tariki 15 Mata, ni umunsi wa 106 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 260 umwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

1892: Hashinzwe kompanyi ikora ibijyanye n’amashanyarazi yitwa General Electric Company.

1912: Ubwato bwa RMS Titanic bwararohamye. Mu Nyanja nini ya Atlantic y’Amajyaruguru, ahagana Saa Munani n’iminota 20  z’urukerera ugendeye ku isaha ngengamasaha GMT, ubwato bwa Titanic bwagonze urubura rwo mu mazi(Iceberg), abantu bagera ku 1517 mu bantu 2240 bari bayirimo bahasize ubuzima.

Ubu bwato bwari bwahagurutse tariki ya 10 Mata 1912 mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Southampton bwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika butwawe na Captain Edward J.Smith; bwari burimo utwato duto tuzwi mu rurimi rw’icyongereza nka Tenders twifashishijwe mu kurokora abantu bake.

Gusa ijoro ryo ku Cyumweru tariki 14 Mata 1912, ntiryabaye rihire ku bantu bari muri ubu bwato, aho igipimo cy’ubushyuhe cyari cyamanutse hafi kuba zero, inyanja yari ituje, ndetse ukwezi kutagaragara, ikirere na cyo cyari gikeye. Nyuma yaho nibwo imapnuka yabaye, ihitana imbaga y’abantu.

1923: Hatangiye gukoreshwa Insulin ku bantu barwaye indwara ya Diabetes.

1970: Mu ntambara ya Cambodge, ubwicanyi bwakorewe abaturage 800 bakomoka muri Vietnam, baroshywe mu mugezi wa Mekong.

1979: Habaye umutingito ukaze wibasiye Montenegro.

1994: Abatutsi basaga 15000 biciwe ku rusengero rwa EAR Ruhanga, ubu ni mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe Abatutsi bose bari barahungiye mu rusengero barishwe, hakoreshejwe ingufu nyinshi z’abasirikare baturutse i Rwamagana na Kanombe. Barabarasa abandi babatwika bakoresheje indege, abadahise bapfa Interahamwe zikabatema.

Ibitero byabishe byari biyobowe na ba Burugumesitiri wa Komini Gikoro, Paul Bisengimana n’uwa Komini Bicumbi, Juvenal Rugambarara, bafatanyije na Komanda Mukuru wa Jandarumeri ya Rwamagana ndetse na Lt. Pascal Havugarurema wabaga ari ku isonga ry’abicanyi n’Interahamwe zaturutse muri Komini Gikoro na Bicumbi.

2002: Indege y’u Bushinwa yitwa Air China Boeng 767-2000, yakoze impanuka ihitana abantu 128.

Ababonye izuba kuri uyu munsi

1894: Nikita Khrushchev, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’u Burusiya.

1920: Richard von Weizsacker, wabaye Perezida w’u Budage.

2001: Umunsi wa Pasika (izongera kuba ku munsi nk’uyu mu 2063)

1989: Abantu 95 bahonyorewe muri Stade ya Sheffield mu Bwongereza

Abitabye Imana kuri uyu munsi

1912: Bamwe mu baguye impanuka ya Titanic

 Edward Smith
 Henry Tingle Wile
 William Mcmaster Murder

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND