Abaturage n’imiryango irengera ibidukikije bakomeje kugaragaza akababaro n’uburakari nyuma y’itemwa ry’igiti cyari kimaze imyaka igera kuri 500 mu ishyamba rya Whitewebbs Park, giherereye mu karere ka Enfield.
Iki giti cyo mu bwoko bwa Pedunculate oak, gifite ubunini bwa metero 6, cyari kimwe mu biti byanditse ku rutonde rw’ibiti by’amateka (Ancient Tree Inventory) ryashyizweho n’umuryango Woodland Trust. Cyafatwaga nk’umutungo kamere w’igihugu, gifite agaciro gakomeye mu mateka no mu bidukikije.
Ubuyobozi bwa pub, bubarizwa hafi y’aho iki giti cyari kiri, bwemeje ko bwafashe icyemezo cyo kugitema nyuma y’igenzura ryakozwe n’abahanga mu biti. Bivugwa ko igiti cyari cyaratakaje ubushobozi bwo gukomeza gukura, kandi cyashoboraga guteza ibyago ku baturage.
“Icyemezo cyafashwe kigamije umutekano wa buri wese,” nk’uko byatangajwe na Mitchells & Butlers, sosiyete biri mu nshingano, bavuze ko bakoreshaga abakozi b’inzobere nk'uko tubikesha BBC.
Nyamara, ubuyobozi bw’akarere ka Enfield bwamaganye iki gikorwa, bubifata nko “kwangiza umutungo rusange.” Umuyobozi w’akarere, Ergin Erbil, yavuze ko byamaze gushyikirizwa Polisi, nubwo ubu nta gihamya igaragaza ko habaye icyaha.
Benny Hawksbee, umwe mu barwanashyaka b’umuryango Guardians of Whitewebbs, yavuze ko iki giti cyari igice cy’umurage wa Enfield n’igihugu muri rusange yagize ati.“Birababaje kubona igiti cy’amateka nk’iki gitemwa muri ubu buryo”.
Nyuma yo kugitema, hashyizweho amategeko arengera ibisigaye byacyo, ndetse hari icyizere cy’uko imizi ishobora kuzabyara ubundi buturo.
Abahanga mu bidukikije barasaba ko hashyirwaho amategeko arengera ibiti by’amateka, nk’uko twita ku nyubako z’umuco n’amateka y’igihugu. Umuryango Woodland Trust ukomeje gusaba ko ibiti nk’ibi bihabwa uburinzi mu buryo bw’amategeko.
Iki gikorwa cyatumye hibazwa byinshi: ni ukwita ku mutekano cyangwa ni ugusuzugura umurage w’igihugu? Abaturage baracyategereje ibisobanuro birambuye.
TANGA IGITECYEREZO