Mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore muri Espagne wabereye ku kibuga cya Espanyol, habayeho igikorwa cyafashwe nk’icy’urukozasoni cyahuje abakinnyi babiri barimo n’uwamamaye muri FC Barcelona y’abagore, María Pilar León Cebrián.
María Pilar León ukina inyuma uzwi cyane mu ikipe
y’igihugu ya Espagne no mu ruhando mpuzamahanga, yahanwe n’ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru muri Espagne nyuma y’aho agaragaye mu mashusho afashe ku
myanya y’ibanga ya Daniela Caracas, umukinnyi wa Espanyol. Ibi byabaye ubwo
bombi barwaniraga umupira wari uvuye muri koruneri.
Nk’uko byemejwe n’akanama gashinzwe imyitwarire mu
mikino, León yafashe ku gitsina cya mugenzi we ari na ko amubaza ku mugaragaro niba
yaba afite igitsina cy’abagabo, ibintu byateye urujijo ndetse n’impaka ndende
mu bitangazamakuru no mu bafana.
Nubwo abari ku kibuga benshi batabyumvise icyo
gihe, amashusho yafashwe na camera z’umukino yagaragaje icyo gikorwa ku buryo
budashidikanywaho. León w’imyaka 29 ariko we yahakanye ibyo yakoze, avuga ko ntacyo
yari agamije kigayitse ndetse ko ibyo yakoze byabaye mu buryo butateguwe.
Yagize ati: "Sinatekereje gukora ku gice
cy’ibanga cya mugenzi wanjye. Ibyabaye ni ibisanzwe bibaho mu kibuga, hari
igihe ukora kuri mugenzi wawe utabigambiriye."
Nubwo yagerageje kujurira ku bihano yari yahawe,
Urukiko Mpuzamahanga rw’Imikino (CAS) rwanze kwakira ubujurire bwe, ruvuga ko
ibimenyetso bihari bihagije, bityo ko agomba kubahiriza igihano cyo gusiba
imikino ibiri.
Maria Pilar Leon yahanwe kubera gukora ku gitsina cya mugenzi we bari mu kibuga
Maria yahanishijwe kumara imikino ibiri adakina
TANGA IGITECYEREZO