Fred Bayingana wamamaye nka Kabarankuru Icon, yatangaje ko yakuze akunda ibihangano by'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alex Dusabe ku buryo afite inzozi zo gukorana nawe indirimbo nubwo byamusaba gushyira ku ruhande inganzo y'injyana ya Hip Hop amaze igihe kinini yiyeguriye.
Uyu musore yamenyekanye cyane binyuze mu itsinda ry'ibitaramo yashinze yise ‘Zero tolerance rap battle’, ryagiye ritaramira mu bihe bitandukanye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho yakunze kuba ari kumwe na bamwe mu banyeshuri biga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo.
Ni igitekerezo yagize nyuma y'uko nawe asoje amasomo ku Nyundo, akiyemeza gukora umuziki ariko ateza imbere cyane injyana ya Hip Hop cyanye cyane ahereye ku bakiri bato bayiyumvamo.
Yatangariwe na benshi ubwo yari kumwe na bagenzi be mu gitaramo cya Gen-Z Comedy aho buri umwe yahawe umwanya wo kugaragaza icyo ashoboye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kabarankuru yavuze ko yakuze yiyumvamo umuziki nubwo yasoje amasomo mu bijyanye n'ubwubatsi; ariko akavuga ko umuryango we wamuteye inkunga kandi ukamushyigikira kugirango yige amasomo ku Nyundo mu gihe cy'imyaka itatu.
Kabarankuru yavuze ko nk'abandi bahanzi bose, yakuze yumva indirimbo z'abandi, ndetse akifuza gutera ikirenge mu cyabo, ariko ko Alex Dusabe aza ku rutonde rw'abo ashaka gukorana nabo indirimbo.
Yavuze ko yiteguye gukorana indirimbo na Alex Dusabe nubwo byamusaba guhindura akava muri Hip Hop. Ati "N'iyo byansaba guhindura nkajya muri 'Gospel' arimo njyewe nabikora, ariko nkakorana indirimbo na Alex Dusabe."
Kabarankuru yavuze ko yakunze indirimbo za Alex Dusabe 'ntazi ko ari ize'. Ati "Ntigeze gukunda indirimbo eshanu za Alex Dusabe ntazi ko ari ize. Ku ishuri rero hari umusore waririmbaga 'Gospel' aza kuziririmba zose icyarimwe, ndamubwira nti izo ndirimbo zose uririmbye ndazikunda, ati izo ndirimbo ni izande? Njya kuzireba nsanga ni iza Alex Dusabe nari nsanzwe muzi, hanyuma nkajya numva n'ibiganiro by'abahanzi barimo Knowless, Butera Knowless bavuga ko ariwe muhanzi bakuze bakunda, ngira amatsiko yo kumureba."
Uyu muraperi yavuze ko yakunze cyane Alex Dusabe binashingiye ku myitwarire ye 'n'ibyo byansaba guhindura nkava muri Hip Hop nkakora Gospel ariko tuzayikorana'.
Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ubuhanga bwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).
Afite indirimbo zikundwa n’abatari bake kuko ziba zifite amagambo yuje ukwizera, guhumuriza no gufasha abantu mu rugendo rwabo rwo kwizera.
Alex Dusabe amaze imyaka myinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yatangiye kera, mu bihe bitari byoroshye mu Rwanda gukorera umuziki wa Gospel nk’uko bimeze ubu. Yatangiye aririmba mu rusengero, nyuma aza gukora n’indirimbo ze ku giti cye.
Ni umwe mu bahanzi bamenyereweho kuvuga make no kudakunda kugaragara mu bitaramo byinshi cyangwa mu itangazamakuru. Ibi byatumye abantu benshi bamuha agaciro nk’umuntu wiyubashye kandi wubashywe mu muziki.
Benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Butera Knowless, Tonzi n’abandi, bagiye bavuga ko bakuriye mu bihangano bye, ndetse bamwe bifuza kuzakorana na we igihe nikigera.
Alex
Dusabe ntasohora indirimbo buri gihe, ahubwo azwiho gusohora indirimbo zifite
ireme kandi zateguwe neza. Ibi bituma igihe yasohoye indirimbo, abantu bayumva
bafite amatsiko n’icyizere cy’uko ubutumwa buyirimo bufite umumaro.
Alex Dusabe yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Umuyoboro’, ndetse bamwe mu bahanzi barimo Bruce Melodie na Knowless bagiye bagaragaza ko banyuzwe n’ibikorwa bye
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KABARANKURU
TANGA IGITECYEREZO