Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025, hirya no hino ku isi habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’umujyanama we wihariye Elon Musk.
Iyo myigaragambyo yahurije hamwe ibihumbi n’ibihumbi by’abantu baturutse mu bice bitandukanye, haba muri Amerika no ku yindi migabane, bayifata nk’iyo hejuru cyane kuva Trump yongera gutorwa.
Abigaragambya bagaragaje impungenge nyinshi ku byemezo bifatwa na Guverinoma ya Trump, birimo kwivanga kwa Elon Musk mu miyoborere y’igihugu, politiki zidakurikiza uburenganzira bwa muntu, ihonyorwa ry’ubwisanzure bw’itangazamakuru, no kudaha agaciro abaturage baturutse mu bihugu bitandukanye.
Bavuze kandi ko politiki nshya y’ubucuruzi yashyizweho, irimo imisoro y’indengakamere ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, izagira ingaruka mbi ku bukungu bwa Amerika n’ibindi bihugu byinshi.
Mu mijyi nka New York, Los Angeles, na Washington D.C., imbaga y’abaturage yatambutse mu mihanda ifite ibyapa byamagana Trump na Musk. Mu yandi masoko y’isi, imyigaragambyo yabaye i Paris, Londres, Berlin na Frankfurt, aho abigaragambya bavugaga ko Amerika iri kuyoborwa n’abantu bafite inyungu zabo bwite aho kwita ku nyungu rusange z’abaturage.
Nk’uko byatangajwe na Vogue Magazine, mu myigaragambyo yabereye i New York, bamwe mu bateguye ibikorwa byo kwigaragambya bavuze ko "Amerika itakiri iy’abaturage, ahubwo yabaye iy’abantu bafite amafaranga, cyane cyane Elon Musk."
Abantu benshi bitabiriye imyigaragambyo bari bambaye imyenda igaragaza ubutumwa bwo kwamagana ubutegetsi buriho, abandi bafite ibyapa byanditseho amagambo nka "Hands Off Our Democracy" n’"Musk si Perezida." Hari n’abandi bari bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha gukwirakwiza amashusho n’amajwi y’ibibera aho bari ku mbuga nkoranyambaga.
Abategura iyi myigaragambyo batangaje ko iyi ari intangiriro y’ibikorwa byinshi biteganyijwe, aho bagamije kugaragaza ko isi yose itishimiye imiyoborere ya Trump na Musk. Bemeje ko bagiye gukomeza gushyira igitutu kuri guverinoma ya Amerika, kugeza igihe izahindurira icyerekezo.
Iyi myigaragambyo yabaye kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko hari icyuho hagati y’ubuyobozi bwa Donald Trump n’abaturage. Ni ubutumwa bwumvikanye neza ku rwego mpuzamahanga, busaba impinduka no kwita ku burenganzira bwa muntu.
Ni imyigaragambyo itazibagirana, kandi ishobora kugira uruhare mu gufungura impaka ndende ku miyoborere ya Amerika n’uruhare rwa Elon Musk muri politiki.
TANGA IGITECYEREZO