RURA
Kigali

Mu mikino ya Rwanda Premier League harafatwa umwanya wo kwibuka Alain Muku

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/04/2025 8:56
0


Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwafashe icyemezo cyo guha icyubahiro Alain Mukuralinda, umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro mu gihugu.



Iki gikorwa kije nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, hatangajwe urupfu rw’uyu mugabo wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, isiga intimba mu mitima ya benshi bamukundaga ndetse banamukundiraga ibikorwa bye by’iterambere.

Alain Mukuralinda azwi mu bikorwa bitandukanye bya Leta, ariko kandi yari n’umwe mu bari bafite umutima ukunda cyane siporo, aho by’umwihariko yashyigikiraga umupira w’amaguru. Yari afite ikipe ya Tsinda Batsinde ikina mu Cyiciro cya Kabiri, akaba yaranashinzwe irerero ry’abana riyishamikiyeho rikorera mu Karere ka Rulindo.

Mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko ku mikino yose y’Umunsi wa 23, hazafatwa umunota umwe wo kumwibuka no kumwubahira uruhare yagize mu iterambere ry’uyu mukino ukunzwe cyane mu Rwanda.

Uretse kuyobora ikipe, Mukuralinda azwi no mu ruhando rw’ubuhanzi, aho yahimbye indirimbo z’amakipe menshi y’umupira w’amaguru arimo Amavubi, Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Mukura VS.

 

Alain Muku yashinze ikipe ya Tsinda Batsinde

Mu mikino y'umunsi wa 23 wa shampiyona harafatwa umunota wo kwibuka  Alain Muku

Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND