RURA
Kigali

Zambia: Umunyeshuri yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma yo kwangirwa gukora ibizamini

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:3/04/2025 16:01
0


Umunyeshuri w'imyaka 27 wigaga nursing muri Mbala School of Nursing mu gihugu cya Zambia, biravugwa ko yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma yo kwangirwa gukora ibizamini.



Ibi byabaye nyuma yo kumenyeshwa n'ishuri rye ko atazemererwa gukora ibizamini bye bya nyuma byari biteganyijwe muri Kamena uyu mwaka. Maria Bowa ukomoka mu mujyi wa Nakonde, yasanzwe yapfuye mu cyumba cye muri Ntindi Village, aho yari atuye na mushiki we. 

Ibintu byabaye nk'ikibazo gikomeye mu muryango no mu baturanyi, kuko Maria yari yagarutse mu rugo nyuma yo kumenyeshwa ko atazabasha gukora ibizamini, ibintu byateje agahinda no kubabazwa n’umuryango we.

Nubwo polisi itarashyira ahagaragara raporo y'ubushinjacyaha, amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Zambia avuga ko amakuru y'uko Maria yahangayikishijwe n’iki kibazo ashobora kuba yarabaye intandaro y'icyemezo cye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND