Umukinnyi wa film wakunzwe na benshi, Jean-Claude Van Damme, arashinjwa gusambanya abakobwa bagera kuri batanu kandi abizi ko bacurujwe n’itsinda ry’abanyabyaha.
Nk’uko
byatangajwe na CNN, Ikigo gikora iperereza no kugenza ibyaha n’iterabwoba muri
Romania cyitwa DIICOT cyamaze gutanga ikirego kivuga ko Jean-Claude Van Damme
yaryamanye n’abakobwa batanu b’abanya-Romania bagurishijwe n’itsinda ry’abanyabyaha
bikekwa ko riyobowe n’uwitwa Morel Bolea usanzwe ari umucuruzi.
Ibi bivugwa
ko byabereye mu mujyi wa Cannes uherereye mu Bufaransa, aho aba bakobwa batanu
Van Damme yabahawe nk’impano mu birori yari yateguye, gusa ntihavugwa igihe cya
nyacyo ibyo birori ndetse n’ibyo bikorwa byabereye.
Umunyamategeko
witwa Adrian Cuculis uhagarariye umwe muri abo bakobwa, yatangaje ko muri ibyo
bikorwa abo bakobwa bahohotewe ndetse bakaba baragurishijwe atari ibintu bakoze
kuko babishaka.
Aganira na
CNN yagize ati:”Igihe kimwe muri Cannes, ibirori byateguwe na Jean-Claude Van
Damme, abanya-Romania bari gukorwaho iperereza ku kuba barashinze itsinda ry’abagizi
ba nabi bahaye Jean-Claude Van Damme abakobwa batanu b’abanya-Romania ngo
baryamane.
”Uwakiriye
abakobwa yari azi ibihe barimo. Nk’uko umutangabuhamya abivuga, Jean-Claude Van
Damme yari abizi neza ko abo bakobwa bacuruzwa batabikoze ku bushake bwabo.”
Kugeza ubu
abahagarariye Jean-Claude Van Damme mu mategeko ntabwo baragira icyo bavuga
kuri ibi uyu mugabo w’imyaka 64 ashinjwa, gusa abakora iperereza bo barakomeje.
TANGA IGITECYEREZO