Agahinda ni kose muri Kenya aho umugabo w’imyaka 37 yapfiriye mu mirwano n’undi mugabo bapfa umugore wubatse. Muri aba bagabo bose bawanaga hakaba nta n’umwe wari umugabo we, gusa ngo bose bari bafitanye umubano udasanzwe mu ibanga.
Ku ya 31 Werurwe 2025, Polisi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’intara, batangiye iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 37 wishwe na mugenzi we bapfa umugore, ibi byabereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Kadem, mu Ntara ya Nyatike.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Citizen Digital ivuga ko, umuyobozi w'akarere, Voshastar Akal, yatangaje ko nyakwigendera witwa Kevin Ouma, n'ukekwaho ubwicanyi, Johnson Ochieng, na we wakomeretse bikomeye, aho yatemeshejwe umupamga, bivugwa ko barwanaga bapha umugore wari usanzwe afite umugabo.
Nk’uko Akal abitangaza ngo aba bagabo bombi bahuriye mu rugo rw'uyu mugore, aho bivugwa ko bombi bari baje kumureba muri gahunda bari basanzwe bahuriramo, ngo kuko bari basanzwe baryamana. Izi ntonganya zabaye mu ijoro ryo ku ya 31 Werurwe 2025, ahu umwe byamuviriyemo urupfu, undi agakomereka bikabije.
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko nyakwigendera yari yateguye guhura n’uyu mugore iwe muri iryo joro nyine byabereyemo. Nyuma y’amasaha make ahageze, ukekwaho icyaha yahageze nawe aje kureba uwo mugore bituma aba bombi bahangana.
Igitangaje ni uko aba bose barwanaga nta n’umwe wari warashyingiranwe n’uyu mugore, ahubwo umugore afite undi mugabo ukora adataha mu rugo ngo kuko akorera ahantu kure, akaba ataha rimwe na rimwe.
Aba bombi barwanaga bakoresha intwaro zikomeretse, zirimo imipanga n’ibyuma, aho Ouma yatewe icyuma mu gituza agahita apfa, mu gihe ukekwa we yakomeretse bikabije, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Migori.
Chief Akal yongeyeho ko umuryango wa nyakwigendera
wibasiye urugo rw'uyu mugore maze ugatwika inzu ye. Polisi kandi yatangaje ko iri
gukora iperereza kuri iki kibazo.
TANGA IGITECYEREZO