RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Leta 7 nshya zabaye abanyamuryango ba OTAN

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/04/2025 9:14
0


Tariki ya 2 Mata ni umunsi wa 92 w’umwaka ubura iminsi 273 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Dore bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi:

999: Hatowe papa Sylvestre II.

1285: Hatowe papa Honorius IV.

1305: Louis w’u Bufaransa yabaye umwami wa Navarre.

1810: Napoléon yashatse Marie-Louise wa Autriche.

1939: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gutsura umubano wa dipolomasi na Espagne.

2004: Leta 7 nshya zabaye abanyamuryango ba OTAN: ni ibihugu bya Bulgarie, Estonie, Lettonie, Lituanie, Roumanie, Slovaquie na Slovénie.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

742: Charlemagne, umwami w’abami w’ibihugu by’Iburengerazuba.

1546: Élisabeth w’u Bufaransa, umukobwa wa mbere wa Dauphin Henri na Catherine wa Médicis.

1770: Alexandre Pétion wabaye perezida wa Haiti.

1840: Émile Zola, umwanditsi w’Umufaransa.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1118: Baudouin I, umwami wa Yeruzalemu.

1305: Jeanne I, Umwamikazi wa Navarre.

1914: Paul Johann Ludwig von Heyse, umwanditsi w’Umudage wahawe igihembo cya Nobel mu 1910.

1995: Hannes Alfvén, Umunyasuwede wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge mu 1970.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND