Uburyo bwo kubaho mu gihe cya none ukitwararika ukamenya neza ibiri kuba muri iki gihe hatitawe ku byahise ahubwo ukibanda ku byo ugiye gukora cyangwa ibyo urimo gukora (Mindfulness), ni umwitozo ufasha umuntu kuba maso ku marangamutima, ibitekerezo n’imyitwarire ye, bigatuma abasha guhangana neza n’ibibazo, akabona amahoro n’umutekano mu mut
Kugabanya impungenge: Mindfulness ifasha umuntu mu kugabanya gukurikirana ibitekerezo byinshi (overthinking) no kwigira ku myanzuro ishingiye ku kuri, ibyo bigatuma impungenge zigabanyuka.
Guteza imbere ubumenyi: Iyo umuntu yubatse ubwenge, ubwonko buba buhamye, bigatuma abasha gusobanukirwa neza ibibazo byose mu buzima. Bifasha kandi gukuraho ibitekerezo bibi bikaguha umutekano.
Gusinzira neza: Ubushakashatsi bwerekana ko mindfulness igira uruhare mu kuruhura umubiri no gufasha umuntu kuruhuka neza. Byongera kandi ireme ry'ibitotsi no kuba umuntu yasinzira neza.
Kwiyumva wowe ubwawe: Iyi myitwarire yongera ubushobozi bwo kumenya ibitekerezo byawe, kugenzura amarangamutima, no kumva ibikugirira akamaro n’ibikugiraho ingaruka nziza, bigatuma umenya uko wakwiteza imbere.
Guteza imbere umubano hagati y'abantu: Nk'uko tubikesha urubuga ndtv.com kumva neza ibiri kuba mu buzima bwawe no kubyigisha abandi bituma ugira ubushobozi bwo gusobanukirwa neza abandi. Ibi biteza imbere umubano, kuko iyo umuntu yiteguye kumva abandi neza, bikongerera ubushobozi bwo gusangira ibitekerezo nabo.
Kwibanda ku biri kuba ubu: Mindfulness igufasha gukora ibintu wibanda ku biri kuba ubu. Ibi bituma umuntu akomeza kwiyungura ubushobozi bwo gucunga neza imbaraga ze no kwiteza imbere.
Kongerera imbaraga zo guhangana n'ibibazo: Mindfulness igufasha gukomera mu gihe cy'ibibazo, kuko igufasha kubyitwaramo neza no kubikemura mu buryo butaruhije cyangwa bw'agahato. Tangira gukora imyitozo ya mindfulness, wige neza uko wabana n'ibitekerezo byawe, bityo ugire ubuzima bwiza.
Mindfulness si ikintu cyoroshye kumva, ariko ni ingenzi cyane kugira ngo umuntu abashe kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere. Gushyira mu bikorwa iyi myitwarire ni inzira ishobora kugufasha guhangana n'ibibazo by'ubuzima bwa buri munsi no kugira ubuzima burambye.
TANGA IGITECYEREZO