Umuririmbyi Byiringiro Eric wamamaye nka Kadogo mu itsinda ry’abaririmbyi rya Healing Worship Team ndetse na Kingdom of God Ministries, yatangaje ko ari gukora kuri Album izaba igizwe n’indirimbo umunani (8) zitsa cyane ku guhumuriza abantu.
Uyu mugabo asigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera umurimo w’Imana. Mbere, yo kuva mu Rwanda, yanyuze kandi aririmba mu matsinda y’abaramyi yamamaye cyane mu Rwanda muri iki gihe arimo Healing Worship Team ndetse na Kingdom of God Ministries.
Akigera muri Amerika yahise atangira urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga, anatangira gushyira hanze ibihangano birimo ‘Ni mukomere’ yakoze mu buryo bwa Live, aho yahuje abaririmbyi n’abandi bagafata amashusho y’iyi ndirimbo.
Kuri ubu yasohoye indirimbo yise ‘Ibanga’, ndetse avuga ko ibanjirijwe n’isohoka rya Album ye. Mu kiganiro na InyaRwanda, Kadogo yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo 8 kandi zose zigaruka ku guhumuriza abantu, no kwegera Imana.
Ati
“Ni album ntekerezako izaba iriho indirimbo 8 kand nziza. Ubutumwa bw’indirimbo
buriho ni ubwo guhumuriza abantu ni nayo mpanvu Album igizwe n’indirimbo
zihumuriza abantu."
Yasobanuye ko mu ikorwa ry’iyi Album yiyambaje Producer Ishimwe, ndetse yiyambaza Merci usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo. Akomeza ati “Nahawe ubutumwa buhumuriza abantu ngo bakomere kand baruhuke.”
Avuga ko ikorwa ry’iyi Album ridasanzwe kuri we, kuko ariyo ya mbere akoze nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kuva mu matsinda yaririmagamo.
Avuga ati “Ni Album isobanuye byinshi kuri njyewe kuko niyo ya mbere kandi igomba gufasha abayunva bakakira ihumure by’ukuri. “
Uyu
musore avuga ko indirimbo ‘Ibanga’ yashyize hanze iri mu murongo w’iyi Album y’ihumure.
Ati “Iyi ndirimbo nayanditse ndi kumwe na Merci, ni nyuma yo kumva ubutumwa
bumbwira ko ngomba guhumuriza imitima y’abakunda Imana. Ivuga ngo ibanga ryacu
rihishwe muri Yesu, nta bwoba bagomba kugira.”
Kadogo
yatangaje ko ari gukora kuri Album y’indirimbo 8 zihuriye ku gutanga ihumure
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBANGA' YA ERIC KADOGO
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI MUKOMERE' YA ERIC KADOGO
TANGA IGITECYEREZO