Mu gihe benshi bakunda koza amenyo mu gitondo gusa, ubushakashatsi bwagaragaje ko kutoza amenyo nijoro biri mu byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Nk’uko
urubuga news-medical.net rubitangaza, ubushakashatsi buherute gukorwa
bwagaragaje ko kutoza amenyo nijoro byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima,
cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 20.
Abahanga
bavuga ko mu ijoro bitewe n’uko umuntu aba agiye kumara amasaha menshi afite
ibiryo biba byasigaye mu menyo, ari bwo ‘microbe’ zivuye muri bya biryo zororoka
ndetse zigatangira kwangiza ingingo zitandukanye zihereye ku ishinya.
Mu bibazo
biterwa no kutoza amenyo nijoro hazamo kandi umuvuduko w’amaraso ukomoka ku
bintu bitandukanye biba byangijwe na za microbe, ari byo ahanini bishobora
kurangira uteje ibibazo bikomeye ku mutima.
Ubundi umuntu agirwa inama yo koza amenyo buri uko amaze kurya, cyangwa se akoza amenyo gatatu ku munsi ubwo bikaba mu gitondo, saa sita na nimugoroba.
Gusa ibi bibaye bikunaniye wajya woza amenyo nyuma yo gufata ibyo kurya bya mu gitondo,
ndetse ukongera nyuma yo gufata ibyo kurya bya nijoro mbere yo kuryama.
TANGA IGITECYEREZO