Ubushakashatsi bwa Professor Sir Richard Peto na Kaminuza ya Oxford bugaragaza ko umugabo unyweye isigara rimwe aba yigabanyirije iminota 17 ku minota yari kuzamara ku Isi mu gihe umugore we aba yigabanyirije iminota 22.
Mu
bushakashatsi bwanditswe muri British Medical Journal mu mwka wa 2000 bukaba
bwarakorewe ku bongereza barenga miliyoni banywa itabi, bwagaragaje ko kunywa
itabi ari bumwe mu buryo bwo kwikururira urupfu.
Ubu
bushakashatsi bwagaragaje ko byibuze abagabo benshi batakaza iminota 17 ku
minota bari kuzabaho nyuma yo kunywa isigara rimwe mu gihe abagore bo batakaza
iminota 22 ku isigara rimwe.
Ubushakashatsi
bwakoresheje amakuru y’igihe kirekire kandi bwakurikiranye ababwitabiriye
imyaka myinshi, bifasha abashakashatsi gusuzuma uko imyitwarire yo kunywa itabi
yagize ingaruka ku buzima bwabo uko imyaka yagiye ihita.
Imyanzuro
y’ubu bushakashatsi yakuwe mu isesengura ry’imyitwarire yo kunywa itabi,
ibibazo by’ubuzima, n’icyizere cyo kubaho, byatumye ibyavuye muri ubwo
bushakashatsi bifasha cyane mu gusobanukirwa ingaruka z’igihe kirekire zo
kunywa itabi.
Bimwe
mu bituma icyizere cyo kubaho cyabo kigabanuka, ni uko kunywa itabi bitera
indwara nyinshi cyane harimo ibihaha, kanseri n’indwara za Cardiovascular kandi
zose zikaba zidakira.
Ibyavuye
mu bushakashatsi bwa Kaminuza ya Oxford byagize uruhare runini mu gushyiraho
ingamba zo kurwanya itabi mu rwego rw’ubuzima rusange.
Ibi
byose n’ubundi bushakashatsi ni bimwe mu byagize uruhare kubuza abana kunywa
itabi no gushyiraho imisoro iremereye ku bacuruza itabi bituma igiciro cyaryo
kizamuka cyane.
TANGA IGITECYEREZO