RURA
Kigali

Ijambo ryiza ni mugenzi w'Imana: Amagambo yawe ashobora kubaka cyangwa agasenya

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:31/03/2025 15:55
0


Ntabwo abantu bakunze gutekereza ku magambo bavuga n’uburyo bayakoresha, ese ujya wibaza uburyo amagambo ukoresha ashobora kubaka umuntu cyangwa akamusenya? Usanga akenshi abantu bategekwa n’amarangamutima yabo, bakavuga amagambo runaka bitewe n’ibihe bari gucamo. Ugenzura ute amagambo ava mu kanwa kawe, uyakoresha wubaka cyangwa usenya?.



Burya "Ijambo ryiza ni mugenzi w'Imana" n'ubwo nta bundi bufasha waha umuntu, ariko ugomba byibuze kumubwira amgambo meza amukomeza, akamugaruramo imbaraga. Ntukagire uwo uhutaza ukoresheje amagambo yawe, ahubwo uzaharanire ko amagambo yawe yubaka aho gusenya.

Amarangamutima yose ni meza mu gihe uyagenzuye neza, kandi buri wese afite uburenganzira bwo kumva amarangamutima ye no kuyagenzura mu buryo ashaka. Ariko, ntibikwiye ko hari uwakoresha ayo marangamutima mu kubabaza abandi. Dore uburyo amagambo yawe afite imbaraga zidazanzwe, ashobora kubaka cyangwa agasenya nk’uko tubikesha inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Psychology Today: 

Kugira ngo wumve neza uko amarangamutima yose ari meza, ariko utagomba kuyitwaza ubabaza abandi, reka dufate urugero ku burakari, iyo urakaye cyangwa ufite umujinya, bishobora kugutera imbaraga zo kumva ko wihagije ndetse ukaba wakwikemurira ibibazo byawe ku giti cynawe, ariko na none uburakari bushobora gutuma witeza ibibazo byinshi mu gihe utabucunze neza.

 

Uburakari bushobora kugusunikira guhindura uko wabonaga ibintu ndetse n’uko wabikoraga, bikaba byagufasha guhindura ibyo wakoraga nabi bityo ugatera imbere. Nyamara, niba uretse amarangamutima yawe akagutegeka, ushobora kwisanga wavuze amagambo adakwiye, amagambo asenya ndetse y’urwango.

Ushobora kuba warigeze kubwirwa amagambo mabi y’urwango, atakubaka, ahubwo agupfobya akanaguca intege, ese wumvise umerewe ute? Igihe umuntu runaka yakubwiraga ati “uru ikigoryi, ntacyo umaze, n’ibindi.” Wumvise ubabaye, ndetse usigarana ibitekerezo bitari byiza muri wowe. 

Ni uku rero bigendekera abandi, iyo ubabwiye amagambo mabi. Ushobora kuba warigeze kugira agahinda, maze umujinya wawe ukawutura abandi batagize uruhere mu gutuma ubabara.

 

Icyo buri muntu wese agomba gusobanukirwa, ni uko amagambo ari intwaro ikomeye cyane, ushobora gukoresha amagambo yawe ugatuma umuntu agukunda, ushobora kuyakoresha uhumuriza mugenzi wawe, umutera imbaraga cyangwa umwifuriza ibyiza. Ariko ku rundi ruhande, amagambo yawe ashobora kuba uburozi, ashobora gusenya umuntu, agatuma yumva ntacyo amaze ku isi cyangwa akumva ko abantu batamwitayeho.

Hari ibibazo byishi by’abantu barwaye indwara z’agahinda gakabije kubera amagambo mabi bagiye babwirwa kuva bakiri abana maze bikabagiraho ingaruka, hari abiyahura kubera amagambo mabi babwirwa, hari n’abandi bihebye bumva ko banzwe kubera amagambo babwiwe mabi.

Tekereza kubona umuntu amerewe nabi kubera amagambo yawe! Ushobora kumva bidashoboka nyamara ugenzuye wasanga hari uwo wakomerekeje cyangwa akaba ari guhangana n'ingaruka yatewe n'amagambo mabi wamubwiye. Ni byiza rero kuzirikana ko amagambo yawe afite byinshi yakwangiza.

Buri wese afite inshingano yo guhindura isi, ikaba nziza kurushaho ndetse n’abayituye bakaba beza kurushaho, ni ngombwa ko buri wese amenya uburyo bwiza bwo gukoresha amagambo ye. Ntabwo ibi bikomeye, tekereza mbere yo kuvuga.

Aho guhita uvuga buri jambo ryose rikuje mu kanwa, banza wibaze iki kibazo, ‘amagambo ngiye gukoresha agiye kubaka uyu muntu cyangwa kumusenya?’ Numara gutekereza ugasanga amagambo yawe ari ayubaka, nta kabuza uzayavuge, ariko nusanga atari meza, ugomba kuyareka.

  

Kuvuga amagambo meza, yubaka kandi agasiga akanyamuneza mubo uyabwiye, ni intwaro ihambaye mu kubaka isi nziza, ndetse nawe bikaguha usura nziza mu bantu, dore ko Abanyarwanda babivuga neza bati "Ijambo ryiza ni mugenzi w'Imana"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND