RURA
Kigali

Pugsley Addams; Injangwe ifite umurizo muremure kuruta izindi ku Isi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:30/03/2025 13:31
0


Pugsley Addams ni injangwe nziza yo mu rugo yo mu bwoko bwa Maine Coon, ikaba ikomoka muri Mound, muri Leta ya Minnesota yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi njangwe iratangaje cyane aho ifite umurizo muremure cyane ugereranije n’imirizo y’izindi njangwe.




Kuri ubu Pugsley niyo njangwe yo mu rugo ya mbere ifite umurizo muremure kurusha izindi ku isi nk’uko byatangajwe na Guinness World Records nyuma yo gupimwa n’abaveterineri bayo, aho basanze umurizo wayo ungana na 18.5 inches (46,99 cm), ari nabyo byatumye ica aka gahigo.

 

Iyi njangwe, Pugsley y'imyaka ibiri yitiriwe izina ry'umuryango wa Addams, kandi n’ubwo idakuze cyane, nyir’iyi njangwe, Amanda avuga ko injangwe ye yahoze izwiho kugira umurizo muremure no kuva mu bwana bwayo.

Ati: "Ubwa mbere njyana injangwe yanjye kwa muganga w’amatungo, yarayibonye maze ambwira ko ifite umurizo utangaje, nanjye narawurebye nsanga ni muremure koko.’

Ibyu’uko Pugsley yari ifite umurizo udasanzwe byakomeje kuba mu biganiro gusa kugeza ku gihe cy’amezi atandatu ubwo Amanda yatangiye gutekereza ku buryo ibi bidasanzwe.

 

Ati: "Nabibwiye rero abana banjye, bahita bajya kureba niba hari igihembo cya Guinness World Records injangwe yanjye ishobora gutsindira kuri ubu. Inkuru nziza ni uko kuri ubu, Pugsley yabashije guca aka gahigo ko kuba ipusi ya mbere yo mu rugo ifite umurizo muremure kurusha izindi.”

Pugsley iva mu bwoko bw’injangwe za Maine Coon, ubu ni ubwoko bunini bw’injangwe zo mu rugo, kandi zifite ubwoya bwinshi cyane buzifasha guhangana n’imbeho. 

Ubusanzwe bifata imyaka ine kugeza kuri itanu kugira ngo zikure zibashe kuba nini nk’izindi njangwe.  Ubwoya bwazo bukorwamo imyenda n’amakoti Manini cyane yambarwa mu gihe cy’ubukonje, inkweto, intebe, n’ibindi.

Amanda avuga ko kandi Pugsley ikunzwe cyane ngo kuko buri gihe iyo abantu bayibonye batangazwa n’uburebure bw’umurizo wayo. Ati: "Buri wese yifuza guhura na Pugsley, kandi iyi njangwe ifite imyitwarire idasanzwe, iratuje kandi ikunda no gukina. Iyo tugiye hanze, abantu bayibonye bayita icyamamare.”

Amanda avuga ko kubana na Pugsley ari byiza ngo kuko ishimishije cyane, ikunda gukina n’izindi njangwe ndetse ikanitonda, ikindi kandi ngo kuko ikunda kuryama mu nzira, bisaba kugenda yitonze ngo atayikandagira umurizo.

Pugsley kuri ubu ifite imyaka ibiri gusa, aho bitegenyijwe ko ishobora kuzakura cyane kugeza ku kigero cy’imyaka ine, aho umurizo wayo ushobora kuzakomeza gukura ku buryo budasanzwe.

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND