Bamwe mu bakoresha telefone ngendanwa bakunze gutangazwa n'ikibazo cyo kuzima kwazo igihe cy'ubukonje bukabije. Iki kibazo gikomeje kubangamira benshi, aho zimwe muri telefone zishobora kuzima cyangwa gusubira inyuma mu buryo budasanzwe igihe zigeze mu bice by'ubukonje bukabije.
Abahanga mu by'ikoranabuhanga bavuga ko impamvu nyamukuru itera telefoni kuzima mu bukonje ari uko bateri zose, cyane cyane izifite ikoranabuhanga rya lithium-ion, zifite imikorere idahwitse mu gihe cy'ubukonje bukabije.
Mu gihe ubushyuhe bugabanyutse, bateri ziba zishobora kugabanya ubushobozi bwazo bwo gukusanya no gutanga amashanyarazi, bigatuma telefone igera aho itagikora ikazima.
Ikindi kintu gishobora gutera iki kibazo ni uko ibyuma bigize telefone (nk'ibikoresho by'ibanze, sensor, ndetse na processor) bishobora guhura n'ibibazo igihe bishyizwe mu bukonje bukabije. Ibi byuma bikenera ubushyuhe kugira ngo bikore neza, bityo igihe ubushyuhe bugiye hasi, imikorere y'ibi byuma iragabanuka.
Uburyo bushobora ku gufasha gukumira iki kibazo
Kugumana telefoni mu mufuka cyangwa mu ikanzu. Iyi ni imwe mu nzira zoroheje zo gukumira ikibazo cyo kuzima kwa telefoni. Kugumana telefoni hafi y'umubiri cyangwa mu mu mufuka byongera ubushyuhe bw'ibikoresho byayo, bikagabanya ingaruka z'ubukonje.
Gufunga porogaramu z'inyongera. Gufunga porogaramu zikora muri background bishobora kugabanya ikoreshwa ry'amashanyarazi, bityo ikongera igihe telefoni ishobora kumara idakora neza 'Why does my phone shut down when it’s really cold outside'.
Gukoresha bateri nshya. Abakoresha telefone bagirwa inama yo kugura bateri zifite imikorere myiza mu guhangana n'ubukonje. Bateri zitari zisanzwe cyangwa zasizwe neza zishobora kuba intambamyi ikomeye ku mikorere myiza y'ikoranabuhanga rya telefone.
Mu gihe ubu buryo bwose bushobora kuba impinduka zikomeye mu kurinda telefone kuzima mu bukonje, abahanga b'ikoranabuhanga bavuga ko gukoresha ibintu bisanzwe bigenda bigira akamaro. Ni ngombwa kandi kubahiriza amabwiriza yo gukoresha telefone no gucunga neza bateri igihe cyose kugira ngo umutekano n'imikorere byayo bibashe kugumaho.Gufubika telefone yawe no kuyishyira mu myenda wambaye byagufasha kurondereza umuriro
Funga zimwe muri serivise na Purogaramu utarimo gukoresha
TANGA IGITECYEREZO