RURA
Kigali

Amerika: Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umwana we nyuma yo kumusohokana

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:1/04/2025 8:41
0


Umugore wo muri Amerika yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwivugana umwana we amukase ingoto nyuma yo kumujyana mu butembere i Disneyland. Uyu mwana yari yarahoze afite inzozi zo gusura Disneyland ndetse agahora asaba nyina kuhamujyana, nyamara uruzinduko rwe ntirwamugendekeye neza kuko byarangiye ahapfiriye.



Hagaragaye amashusho yerekana itabwa muri yombi ry’umugore witwa Saritha Ramaraju w'imyaka 48, aho yagaragaye afite amaraso ku ntoki, akaba akekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyka 11 amukase ingoto. Ibi akaba yabikoze ubwo bari mu ruzinduko i Disneyland.

Inkuru dukesha ikinyamakuru New York Post ivuga ko amashusho yafashwe na camera z’abapolisi agaragaza Ramaraju ari mu ntera ndende, atuje, yambaye umupira w’amaboko maremare, ipantaro n’amasogosi, atambaye inkweto, kandi anafite telefoni ku gutwi, yaje yegera aho abapolisi bari bari maze aritanga nta guhangana. 


Mu mashusho hunvikanamo ijwi ry’umwe mu bapolisi avuga ati “Afite amaraso mu ntoki,” ibi yabivugaga ari na ko bamwambika amapingu.

Nk’uko ubushinjacyaha bw'akarere ka Orange bubitangaza, Ramaraju yiciye umuhungu we muri hoteri yitwa La Quinta Inn & Suites iherereye mu mujyi wa Santa Ana, wo muri California nyuma y'urugendo rwabo rw'iminsi itatu bagiriye i Disneyland.

Abashinjacyaha bavuga ko nyuma yo gukora icyaha, kuya 19 Werurwe, yahise anywa ibinini mu buryo bwo kwiyahura, nyuma agahamagara 911 maze akishyira mu maboko ya polisi.

Abapolisi bahageze, basanga umurambo wa Yatin ku buriri ukikijwe n'amafoto n’ibindi by’inzibutso yagiriye mu rugendo rwe rw’i Disney. Iperereza ryemeza ko yari amaze amasaha menshi apfuye mbere y’uko bagera ku murambo we.

Bivugwa ko igihe Ramaraju yahamagaraga 911, yabwiye polisi ko yanyoye ibinini byinshi cyane, bishoboka ko ari yo mpamvu igihe yatabwaga muri yombi yasaga n’uwataye umutwe kandi ntacyo yitayeho.

Ramaraju akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi no gukoresha intwaro ikomeretsa. Biteganijwe ko aziitaba urukiko rwa Orange County ku ya 17 Mata 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND