RURA
Kigali

USA: Reverend Jeff Hood; umuntu wa nyuma ubonwa n'abakatiwe urwo gupfa mbere y'uko bapfa

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:30/03/2025 16:39
0


Reverend Jeff Hood ni umwe mu bantu baharanira gukuraho igihano cy’urupfu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuva yatangira iyi nzira, yagiye aherekeza abagororwa bagiye kwicwa, akabafasha mu bihe byabo bya nyuma, nubwo bamwe babifata nko kwivanga mu mategeko.

Mu 2023, Hood yaherekeje Scott Eizember muri Oklahoma, aba umwe mu bajyanama ba roho bemerewe kwinjira mu cyumba cy’iyicwa nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Amerika.

Yavuze ko kubana n’umuntu uri gupfa ari uburambe bugoye cyane, ariko akaba abifata nk’inshingano ye yo kugaragaza urukundo n’imbabazi.

Nubwo Hood afatwa nk’umunyamahoro, bamwe bamushinja kwivanga mu manza z’abakatiwe igihano cy’urupfu. Mu 2023, yarezwe ko yateje amakimbirane hagati ya Anthony Sanchez n’abamwunganiraga mu mategeko. Ibi byateje impaka ndende ku ruhare rwa Hood muri izi manza.

Mu ntangiriro za 2025, Hood yatanze ikirego cya miliyoni $10 kuri Departema ya Gereza ya Oklahoma, ayishinja kumusebya no kumubuza uburenganzira bwo kuba umujyanama wa roho.

Iki kirego cyatewe n’itangazo rivuga ko Hood afite amateka y’ubutagondwa mu bikorwa byo kurwanya igihano cy’urupfu, ibyo ahakana yivuye inyuma.

AP News ivuga ko Hood avuga ko igihano cy’urupfu kinyuranyije n’icyubahiro cy’ubuzima bwa muntu. Yemeza ko "udashobora gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda kandi ukamwica icyarimwe." 

Uyu murongo we watumye atavuga rumwe na Leta, ariko akomeza gukorera ku mahame y’imbabazi n’urukundo.

 

Reverend Jeff Hood niwe muntu uhura n'abantu bakatiwe igihano cy'urupfu muri Amerika mbere y'uko bapfa

Hood akomeje kuba ijwi rikomeye riharanira ko igihano cy’urupfu gikurwaho muri Amerika. Nubwo ahura n’imbogamizi nyinshi, ntahwema kugaragaza ko uburenganzira bwa muntu bugomba kwitabwaho. 

Ibikorwa bye bikomeje gukurura impaka, ariko akomeza kubaho nk’uwemera ko urukundo n’imbabazi ari byo byagombye gusimbura urupfu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND