Abakunzi ba Rayon Sports bamwe ntabwo bari kwemeranya n’imikinire ya Muhire Kevin aho bavuga ko yabwiwe ko arusha abandi umupira maze akanga kujya aha bagenzi be umupira mu kibuga.
Ibi bamwe mu
bakunzi ba Rayon Sports baganiriye na InyaRwanda nyuma y’umukino Rayon Sports
yatsinzwemo 1-0 na Mukura VS, bavuze ko iyo Kevin aza kugirira icyizere abo
bakinana akajya abaha imipira nta kabuza Rayon Sports yari gutsinda.
Yagize ati: "Irindi kosa ryabayeho, turabyemera ko Kevin azi umupira. Kuva bamubwira ko azi umupira nawe asigaye yirara cyane akumva ko akwiye gukora ibyo ashaka ntakinishe bagenzi be. Iyo aza gukinisha bagenzi be twari gutsinda.
Kevin nagirire bagenzi be icyizere amenye ko aho Fall
Ngagne atari bagenzi be bahari ikipe izakina neza. Mu gihe acyumva ko Fall
Ngagne nta wuri mu kibuga maze agafata umupira akumva agomba kugera imbere ngo
atsinde ntabwo Rayon Sports izigera itsinda.
Kuva Fall
Ngagne yavunika ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona ibitego mu
mikino ikina. Gutsindwa umukino wa Mukura VS byatumye Rayon Sports iguma ku
mwanya wa mbere n’amanota 46 ariko APR FC nitsinda umukino ifitanye na Vision
FC kuri iki Cyumweru irasigaza inota rimwe gusa iraba irushwa na Rayon Sports.
TANGA IGITECYEREZO