RURA
Kigali

‎APR WVC yerekeje muri Nigeria, Kapiteni wayo atanga icyizere

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/04/2025 7:40
0


Ikipe ya APR Women Volleyball Club, yerekeje Abuja muri Nigeria mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball (CAVB Club Championship 2025), Kapiteni wayo Munezero Valentine atanga icyizere cyo kwitwara neza. ‎



‎Iyi kipe yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe mu gicuku gushyira kuri uyu  wa Kabiri.

‎‎Ni ikipe yahagurukanye abakinnyi 14 abatoza 2, ushinzwe kongera ingufu abakinnyi, muganga ndetse n’ababaherekeje.

‎‎Abakinnyi bagiye ni Mpuhwezimana Diane, Dusabe Flavia,Amito Sharon,Akimanizanye Ernestine,Musabyemariya Donatha,Uwiringiyimana Albertine,Gasekgonwe Gaoleseletse,Uwamahoro Beatrice,Mukantambara Seraphine,Munezero Valentine,Kabatesi Judith,Nyirahabimana Divine,Mukandayisenga Benitha na Bayayija Yvonne.

‎‎Kapiteni w'ikipe ya APR WVC, Munezero Valentine yavuze ko imyitozo itegura iyi mikino bayikoze neza ndetse avuga ko icyizere gihari.

‎‎Yagize ati"Imyitozo yacu twayikoze neza nk’abantu bitegura amakipe yabaye ya mbere iwayo, ndakeka uko duhagurutse i Kigali duhagaze neza mu buryo bw’imyitozo.Icyizere kirahari ubushize ubwo duherukayo twabaye ba 6 ariko ubu ngubu mu buryo bwo kwitwara neza turi  hejuru kurusha uko twari tumeze icyo gihe, rero nta gihindutse nkeka twagera imbere ugereranyije n’ubushize. 

‎‎Yavuze ko ugereranyije n’ubushize urwego abakinnyi bariho kuri ubu rwazamutse.

‎‎Yavuze ko kandi  ubuyobozi bwabasabye intsinzi ariko nabo ko bagomba gutanga ibyabo byose.

‎‎Yagize ati"Ubuyobozi igihe cyose budusaba intsinzi ariko natwe tugiye gutanga ibyacu byose nta na kimwe dusize inyuma kandi nkeka ko hamwe n’Imana byose bishoboka".

‎‎Biteganyijwe ko ikipe igomba kugera  i Abuja kuri uyu wa Kabiri Saa Sita.

‎Irushanwa rya CAVB Club Championship 2025) rizatangira tariki ya 3 kugeza ku  ya 14.

APR WVC yerekeje muri Nigeria

Abakinnyi ba APR WVC berekeje muri Nigeria 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND