RURA
Kigali

Icyo ubushakashatsi buvuga ku bisigazwa by'inkuge ya Nowa byagaragaye ku musozi wa Ararat

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:30/03/2025 9:19
0


Ubushakashatsi bwakozwe ku musozi wa Ararat muri Turukiya bugaragaza ko hashobora kuba hari ibimenyetso by'ubwato bwa Nowa, ivugwa muri Bibiliya ku mvura idasanzwe yaguye mu myaka 5,000 ishize.



Iki cyegeranyo cyatanzwe na CIA kivuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku mashusho ya satellites n'indege zicunga umutekano kuva mu myaka ya 1970, ariko nta bimenyetso bifatika byabonetse muri icyo gihe. Mu 1974, CIA yatangiye ubushakashatsi ku birebana n’ubwato bwa Nowa, ariko nta gisubizo cy'ukuri cyabonetse mu gihe cy’imyaka myinshi.

Ariko ubu, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Istanbul Technical, Agri Ibrahim Cecen, na Kaminuza ya Andrews yo muri Michigan basanze ibimenyetso bigaragaza ko imiterere y'urutare igaragara aho "Durupinar Formation" iri mu vice bya Ararat, ifite ishusho isa cyane n'ubwato bwa Noe, kandi ifite uburebure bwa metero 163. Ibi bimenyetso byerekana ko byashobora kuba byaratewe n’amazi menshi mu gihe cy’imyaka 3,500-5,000 ishize bikaba bihura n'amateka ya Bibiliya.

Nubwo ubushakashatsi bw'ibimenyetso bwakozwe kinyamwuga, haracyari impaka hagati y’abashakashatsi bemeza ko ari ubwato bwa Noe ndetse n'abandi bakavuga ko ari ibimenyetso by'imiterere y’amabuye. Urwego rwa CIA rukomeje kugenzura ibimenyetso byafashwe n'ibyogajuru, hakaba hakiri ibibazo by’ibanga no gukomeza gushakisha ukuri kuri ibi bimenyetso.

Ibi bibazo byose bikomeje kuzamura impaka, ndetse abashakashatsi barasaba irindi suzuma kugira ngo hamenyekane niba koko iyi ngoro ari ubwato bwa Nowa cyangwa ibimenyetso by'ihindagurika ry’ibihe ryabayeho mu mateka.

Ibi bimenyetso byerekana ko bishobora kuba byaratewe n’amazi menshi mu gihe cy’imyaka 3,500-5,000 ishize bikaba bihura n'amateka ya BibiliyaKu musozi wa Ararat hagaragaye igice gisa neza neza nk'inkuge ya Nowa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND