Abanyeshuri bifuza kwimenyereza umwuga wo Gufotora, Gukora amashusho na Graphic design, bashyizwe igorora na InyaRwanda Art Studio.
InyaRwanda Art Studio ni ishami rya InyaRwanda.com rikora
ibijyanye no gufata amafoto amashusho ndetse n’ibindi bifitanye isano na byo, ikaba imaze
gutyaza ubumenyi bwa benshi mu bikorwa bitandukanye harimo Photography na Videography.
Nyuma y’ubusabe bwa benshi, InyaRwanda Art Studio ku bufatanye na InyaRwanda.com, bateguye amahugurwa ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza bashaka gutyaza ubumenyi bafashijwe n'inzobere.
Muri iyi gahunda izafata igihe kingana n'ukwezi, abazabona aya mahirwe bamwe bazibanda kuri Photography, Videography ndetse Graphic design.
Umwihariko wa InyaRwanda Art Studio ni uko uje wese ahabwa umwanya uhagije wo kwerekana icyo ashoboye ndetse akanatozwa n’intiti uburyo bwo kunoza icyo amarangamutima ye yamwerekejemo.
Ikirenze ku kubona ubumenyi utasanga ahandi hose ubonye, ni uko uwahimenyereje muri iyi myuga yose ahakura n’ubundi bumenyi bwo gukorana n’itangazamakuru rigezweho.
Kuri ubu, abanyeshuri bagiye kuza mu biruhuko bashyizwe igorora by'umwihariko abifuza kwimenyereza mu gihe gito (Academic Internship).
Umuyobozi wa InyaRwanda yavuze ko bashyizeho iyi gahunda y'igihe gito nyuma y'ubusabe bwa bamwe mu banyeshuri ndetse n'ababyeyi.
Kugira ngo ubashe kubona aya mahirwe, usabwa gutanga ibaruwa ibisaba, ikarita y’ishuri ikora na nimero z’indangamuntu byoherezwa kuri email: info@inyarwanda.com, waba wemerewe ugahabwa ubutumwa bukumenyeshya igihe cyo gutangira.
Uramutse ushaka amakuru arambuye wakwandikira inyaRwanda Art Studio kuri Email ikurikira: info@inyarwanda.com cyangwa ukaboherereza ubutumwa kuri WhatsApp cyangwa ukabahamagara kuri telefone igendanwa ikurikira: 0788244702.
KANDA HANO WIYANDIKISHE UDACIKWA N'AYA MAHIRWE YA INYARWANDA ART STUDIO
Abanyeshuri bifuza kwimenyereza by'igihe gito bashyizwe igorora na InyaRwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO