RURA
Kigali

Tom Close, Chryso, Element na Vestine na Dorcas mu basusurukije Abanyarwanda muri Werurwe-VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:31/03/2025 19:09
0


Ukwezi kwa Werurwe kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda, by'umwihariko abakunda umuziki kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.



Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo itsinda ry’abaramyi Vestine & Dorcas, Element Eleéeh, Danny Nanone, Chryso Ndasingwa witeguye igitaramo cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025, Nel Ngabo, Diez Dola uri mu bari kuzamuka neza n’abandi.

Umuraperi Ish Kevin yashyize hanze indirimbo yise ‘Rwanda’ yahurijemo Abaraperi batandukanye barimo Bulldogg, Kivumbi King, B-Threy na Kid from Kigali, irimo ubutumwa bugenewe abanyamahanga bakomeje gufatira ibihano u Rwanda.

Uyu muraperi yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo kumva iyahuriwemo n’Abaraperi bo muri RDC batukaga u Rwanda n’abayobozi barwo.

Ish Kevin yavuze ko nta kindi yagendeyeho mu guhitamo abo bakorana iyi ndirimbo uretse kuba ari bo baganiriye bakumva neza igitekerezo cye. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ehlers afatanyije na Pro Zed mu gihe inonosorwa na Kush Beats.

Hari kandi iyitwa ‘Gatatu,’ indirimbo nshya y’abavandimwe Pamaa na Li John. Baba baririmba ukuntu abakobwa bamwe babeshya abasore ko babihebeye, bashaka kubakuramo amafaranga, mu gihe abadafite ifaranga baba babona barashobewe.

Umuhanzi Dany Nanone yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Extended Play (EP), iriho indirimbo esheshatu zirimo ubutumwa butandukanye yaba ubwe bwite n’ubw’urukundo.

Iyi EP Dany Nanone yayise “112”. Danny Nanone yatangaje ko yakozweho n’abatunganya indirimbo barimo Pastor P, NizBeats na Loader.

Iyi EP iriho indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise “Amadosiye” yahuriyemo na Monk E., Kagurano Rwimo na Indatwa n’Abarerwa, ‘“So Far” yakoranye na Ella Rings, “Ihame”, “Mosondyo, “Nanone” n’iyo yise “Ahazaza” yahuriyemo na Magna Romeo uri mu basore bagezweho.

Danny Nanone afatanyije na Ella Rings bafitanye n’amateka y’uko bose banyuranye mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, bakoze mu nganzo basohora indirimbo bise ‘So far’. Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Niz Beatz mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo.

Muri uku kwezi dusoje kandi, Nyuma y’imyaka irenga ine amaze atangiye umuziki nk’umwuga we, Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise ‘Hear to stay’ yagiye hanze ku wa 10 Werurwe 2025 nubwo yari amaze iminsi ayumvisha abakunzi be.

Ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise ‘Ariel & Wayz’ aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.

Usibye abashyize hanze Album, dore indirimbo 15 InyaRwanda yaguhitiyemo zafashije Abanyarwanda kuryoherwa n'ukwezi kwa Werurwe 2025:

1.     YEBO [Nitawale] - Vestine & Dorcas

">

2.     TOMBÉ - Element Eleéeh

">

3.     Roza – Bruce Melodie

">

4.     Ola – Kivumbi King

">

5.     Si – Nel Ngabo

">

6. U Rwanda - Ish Kevin Ft. Kivumbi King, KidFromKigali, Bulldogg & B-Threy

">

7.     Aah – Olimah

">

8.     So Far – Ella Rings ft Danny Nanone

">

9.     Cinema – Tom Close ft Bull Dogg

">

10. Ratata – Diez Dola

">

11. Wera Wera Wera - Chryso Ndasingwa Ft Sharon Gatete


12. No Doubt - Israel Mbonyi 


13. Nimesamehe - Alpha


14. Hari Amashimwe - Aline Gahongayire ft Audy Kelly


15. Ndahiriwe - Bosco Nshuti







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND