RURA
Kigali

Umugore yivuganye umugabo we w’umumotari amuziza kuva ku kazi azanye amafaranga make

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:31/03/2025 9:37
0


Kenya, agahinda ni kose nyuma y’urupfu rw’umugabo wari umumotari, aho bivugwa ko yishwe n’umugore we bari bamaranye imyaka itanu ndetse baranabyaranye.



Nk’uko tubikesha Lindaikejisblog.coml, umumotari uzwi ku izina rya Geoffrey Ouma, bivugwa ko yatewe icyuma n’umugore we, bikamuviramo urupfu. Ibi byabereye mu rugo rwabo mu mujyi wa Ongata Rongai, muri Kenya nyuma yo kuva ku kazi azanye amafaranga make ugereranyije n’ayo yari asazwe azana.

 Abatangabuhamya batangaje ko uyu mugabo witwaga Jeff yakundaga umuryango we, ndetse akanagira umurava cyane, akaba yari asanzwe ajya ku kazi ndetse agakorera mafaranga menshi.

Ariko ku munsi w’urupfu rwe, yavuye ku kazi azanye amafaranga make ugereranyije n’ayo yari asanzwe azana ngo kubera ko uwo munsi hari hiriweho ikirere kibi n’imvura yakamejeje, bigatuma abagenzi bataboneka nk’ibisanzwe.

Umugabo akimara kugera mu rugo, umugore we yamubwiye ibintu byose bikenewe mu rugo, ndetse amusaba amafaranga yo kubigura. Mu gihe umugabo yamubwiraga ko ntayo afite ahagije, nibwo intonganya zatangiye hagati yabo.

Kubera umujinya mwinshi, umugore yahise ajya mu gikoni kuzana icyuma, umugabo amaze kubona ko ibintu bikomeye, kandi ko ubuzima bwe buri mu kaga, yahisemo gukizwa n’amaguru. Nyamara ibi ntibyamuhiriye, kuko yageze mu muryango akanyerera akitura hasi.

 Umugore yahise amuteragura ibyuma mu gatuza, kugeza amwishe. Abaturanyi bageze aho byabereye mu ijoro, basanga umugabo yamaze gupfa.

 Nyuma y’uko abaturage bahageze, bitabaje polisi, maze ishakisha uyu mugore, atabwa muri yombi.

Mu gukora iperereza, uyu mugore yahaswe ibibazo ari nabwo yavugaga ko yabikoreshejwe n’umujinya. 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND