RURA
Kigali

MAGA ikomeje kuba nk'ihwa ku Banyaburayi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:31/03/2025 11:35
0


Abayobozi ba Amerika nka Visi Perezida JD Vance na Minisitiri w'Ingabo Pete Hegseth bagaragaje kutishimira gushyigikira inyungu z'Uburayi, nk'uko byagaragaye mu butumwa bwabo bwagiye hanze ku rubuga rwa Signal ku bijyanye n'ibikorwa bya gisirikare muri Yemen.



Manda ya kabiri ya Perezida Donald Trump, yatumye havuka impinduka zikomeye mu myumvire ya politiki y'Amerika ku Burayi. Politiki ya Trump yagiye ishyira imbere inyungu za Amerika, aho yagiye ashyiraho imisoro ku bicuruzwa by'Uburayi.

Trump yagize yemera uruhande rw'Uburusiya ku kibazo cya Ukraine, ndetse akagaragaza kutishimira kurengera inyungu za NATO keretse niba bongereyeho amafaranga y'ingengo y'imari y'igisirikare. 

Nk'uko tubikesha Wall Street Journal ibi bigaragaza impinduka mu mibanire ya Amerika n'Uburayi, aho MAGA (Make America Great Again) yerekana Uburayi nk'aho butakaza imbaraga mu bukungu, mu muco no mu mibereho, ndetse bukaba bwararenze ku nkingi za gikirisitu. 

Izi mpinduka zigaragaza ihuriro rishya rya politiki n'umutekano hagati ya Amerika n'Uburayi, aho MAGA yerekana ko Uburayi bukwiye gufata inshingano nyinshi mu bijyanye n'umutekano, ndetse no mu guhangana n'ibibazo by'imbere mu bihugu.

Ibi byatumye abayobozi b'Uburayi batangira gusaba ko habaho ubwigenge mu by'umutekano, ndetse bagasaba ko hubakwa ubushobozi bwabo bw'ingabo bwihariye.

Ibi bigaragaza ko hari ihuriro rishya hagati ya MAGA n'ibice bimwe bya politiki y'Uburayi, ariko hakaba hari n'imbogamizi zituruka ku itandukaniro mu nyungu za politiki, cyane cyane ku kibazo cya Ukraine. 

Muri rusange, iyi myumvire ya MAGA ku Burayi igaragaza impinduka zikomeye mu mibanire ya politiki n'umutekano hagati ya Amerika n'Uburayi, aho buri ruhande rushaka gukomeza inyungu zarwo no guhangana n'ibibazo by'isi muri iki gihe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND