RURA
Kigali

NBA: Umukino wa Minnesota Timberwolves na Detroit Pistons waranzwe n’imirwano ikomeye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:31/03/2025 10:28
0


Umukino wahuje Minnesota Timberwolves na Detroit Piston waranzwe n’akaduruvayo gakomeye, aho abakinnyi batanu ndetse n’abatoza babiri birukanwe nyuma yo gushyamirana gukomeye mu gace ka kabiri k’umukino.



Minnesota Timberwolves yatsinze Detroit Pistons amanota 123-104, ariko ntibyari byoroshye kuko ibyabaye byatumye umukino uba nk’isibaniro.

Uburakari bwatangiye ubwo Naz Reid wa Minnesota yatsikamiwe na Ron Holland wa Detroit mu gihe yari atwaye umupira. Reid yahise agaragaza kutishimira uko yahutajwe, bituma aba bombi bajya impaka zikomeye.

Iyo mvururu yahise ikwira mu kibuga cyose, abakinnyi b’amakipe yombi binjira mu ntambara yabo, ibintu bigeze aho bigera no mu bafana bari hafi y’ikibuga. Abayobozi b’amakipe bagerageje gutandukanya abakinnyi, mu gihe bamwe mu bafana batangiye gusohoka bafite ubwoba.

N’ubwo habayeho kubatandukanya, umwuka mubi wakomeje kwigaragaza ubwo abakinnyi b’amakipe yombi bakomezaga guterana amagambo. Ibi byatumye abari bayoboye umukino bafata umwanzuro wo kwirukana abakinnyi batanu barimo Isaiah Stewart, Ron Holland na Marcus Sasser ba Detroit Pistons ndetse na Naz Reid na Donte DiVincenzo ba Minnesota Timberwolves.

Uretse aba bakinnyi, hanirukanywe umutoza wa Detroit Pistons, John-Blair Bickerstaff, hamwe n’umutoza wungirije wa Minnesota Timberwolves, Pablo Prigioni.

Nyuma y’umukino, Bickerstaff yashinje Prigioni kuba ari we watangije ubushyamirane avuga amagambo atari meza ku bakinnyi ba Detroit. Yagize ati: “Hari amagambo yavuze umutoza wabo wungirije. Ndi kumwe n’abasore banjye kandi sinzareka abantu bavuga amagambo mabi ku bakinnyi banjye. Ni ibintu byoroshye, yavuze ibyo yavuze kandi arabizi.”

Ku rundi ruhande, Chris Finch, umutoza wa Minnesota Timberwolves, yavuze ko uburyo Detroit yakinnye umukino mu ntangiriro ari bwo bwatumye ibintu bisobanya.

Yagize ati:“Mbere y’ibi byose, umukino wari waranzwe no gukinishwa ingufu nyinshi. Byageze ku rwego rwo hejuru kandi nari nzi ko ibintu bishobora kubaho. Twari tuzi ko ari ikipe ikoresha imbaraga cyane, bagukubita, bagufata... ariko byageze aho abakinnyi bacu bashaka kwifatira umwanzuro, kandi ntabwo ari ibyo dushaka.”

Ubu bushyamirane bwatumye hanibazwa uko amakipe azitwara mu mikino iri imbere, cyane cyane ko aba bakinnyi birukanwe bashobora no gufatirwa ibihano bikomeye. Gusa ikigaragara ni uko uyu mukino utazibagirana mu mateka ya NBA.

 

Umukino wa Minnesota Timberwolves na Detroit Pistons waranzwe n'imirwano yo ku rwego rwo hejuru

Imirwano yabaye yanagaragayemo abatoza b'amakipe yombi

Barindwi mu bagaragaye mu mirwano ntabwo basoje umukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND