Umuraperi Ruzibiza Julius Cedric wahisemo gukoresha izina rya Chaka Fella yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise “Birakaze kumuhinda”, aho agaragaza ko iriho indirimbo yakoranyeho na bagenzi be basanzwe bakorana mu bihe bitandukanye.
Uyu musore usanzwe ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘Kavu Music’ y’umuraperi Zeo Trap, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko iyi Album ye izajya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, tariki 1 Gicurasi 2025.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Chaka Fella yavuze ko guhitamo izina ‘Birakaze kumuhinda’ byashigiye ku buzima bw’urubyiruko n’ibyo nawe yanyuzemo.
Ati “Ubuzima bwo ku muhanda sinabuciyemo, ariko nabunyuzemo igihe kimwe. Nayise ‘Birakaze ku muhinda’ nisanishije n’imibereho y’urubyiruko rw’iki gihe tugendeye ku kinyabupfura, imitekerereze, iterambere n’imbogamizi by’umwihariko ku buzima bwo ku muhanda.”
Chaka Fella avuga ko Album ye iriho indiirmbo 15. Kandi kuri we kubasha gushyira ku isoko umuzingo ni ikintu cyo kwishimira kuko atari yarigeze abitekerezaho; ibintu agereranya no kwibaruka imfura ye.
Ati “Album yanjye ikintu ivuze kuri njye, naguha nk’urugero rw’umubyeyi utwita umwana igihe cyagera akabyara, muri make ni ibitekerezo bindimo ngomba kugeza kuri rubanda.”
Ariko kandi yumvikanisha ko ari ikimenyetso gikomeye agezeho nk’umuraperi mushya. Akomeza ati “Ni Album ivuze ikintu kinini kuri njye kuko mu bihe byabanje ntago numvaga ko bishoboka ku giti cyanjye.
Ni inzozi nk’umurapper mushya mu ruganda, ntago najya kuvuga ibintu byinshi gusa umunyarwanda mugenzi wanjye yaravuze ngo ibyiza birivugira. Reka dutegereze ku itariki ya 1 Gicurasi 2025, nibwo ijya hanze abafana nibo bazaca impaka.”
Chaka Fella anavuga ko gukora umuziki ari iruhande rwa Zeo Trap ari kimwe mu byatumye n’uyu munsi yumva ashikamye mu muziki. Akavuga ko no kwinjira muri Label ye byamuciriye inzira.
Avuga ati “Zeotrap asobanuye byinshi ku rugendo rwanjye rwa muzika ndashimira ‘Kavu Music’ muri rusange kuko Kavu Music ni umuryango mugari. Ibirenze ibyo Zeo Trap mbere y’umuziki n’inshuti yanjye ya hafi mu buzima busanzwe urumva guhuza ubugeni bwanjye n’ubwiwe byabyaye ikintu kinini urumva muri make twahujwe numuziki.”
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yavukiye kandi akurira mu gace ka Nyamirmabo mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali. Yisobanura nk’umwana wakuranye urukundo rw’umuziki, cyane cyane akiyumvamo Hip Hop.
Agasobanura ko mu ndirimbo 15 zigize Album ye harimo ebyiri yakoranyeho na Zeo Trap ndetse na Bwiru Majagu. Label ya Kavu Music abarizwamo anayihuriyemo n’abandi barimo Dondada, Mr Kiswahili, Bwiru Majagu na Zeo Trap.
Chaka
Fella yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise ‘Birakaze
Kumihanda’
Chaka Fella yavuze ko kurangiza Album abigereranya no kwibaruka imfura ye ashingiye ku gihe yari amaze ayitegura
Chaka
Fella yavuze ko mu bahanzi yifashishije kuri Album harimo na Zeo Trap bahuriye
muri Label
Chaka
Fella yavuze ko Album ye izajya ku isoko tarki ya 1 Gicurasi 2025
Chaka Fella yavuze ko Kavu Music ari umuryango kurusha uko baba bahuriye mu muziki
TANGA IGITECYEREZO