Munyakazi Sadate yavuze ko naramuka asubiye mu ikipe ya Rayon Sports,Mukura VS ayo isekesha izayariza.
Ibi Munyakazi Sadate yabinyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Mbere aho yanditse ati "Mukura Victor Sport et loisir ni mwishime shaaa umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Président wa Rayon Sports iyi Mukura nayinyabitse ibitego 5 kuri Pele Stadium izuba riva.
Yakomeje agira ati "Umwaka utaha muzarira muhogore mwishwe n'agahinda kimvura y'ibitego.
Mukura twayihaye amatama abiri nayo ikubita ititangiriye itama, kabiri kabiri mu rugo rw'umugabo ni agasuzuguro".
Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yanditse ibi nyuma yuko ikipe ya Mukura VS iheruka gutsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye ku wa Gatandatu muri Stade Amahoro.
Ni ubwa kabiri iyi kipe yo mu karere ka Huye yari itsinze Murera muri uyu mwaka w'imikino dore mu mukino ubanza wa shampiyona yari yayitsindiye i Huye 2-1.
Munyakazi Sadate yanditse ibi kandi mu gihe asa nkaho atari mu buyobozi bwa Rayon Sports kandi yaratorewe kujya mu rwego rw'ikirenga gusa bikaba bivugwa ko atigeze yumvikana n'abandi bayobozi agahitamo kujya ku ruhande.
Munyakazi Sadate avuga no nasubira muri Rayon Sports ayo Mukura VS isekesha izayaririsha
TANGA IGITECYEREZO