RURA
Kigali

Bukayo Saka yiteguye gufasha Arsenal nyuma y'amezi atatu adakina

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:31/03/2025 15:13
0


Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu kibuga, Bukayo Saka, umukinnyi wa Arsenal ukomeye, yongeye kugira ubuzima bwiza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye mu rugamba by’umwihariko gushaka igikombe cya UEFA Champions League.



Ibi byemejwe n’umutoza Mikel Arteta wavuze ko uyu mukinnyi yongeye kugira imbaraga nyuma yo gukira imvune yamuzengereje. Saka yaherukaga gukina ku itariki ya 21 Ukuboza 2024, ubwo Arsenal yatsindaga Crystal Palace muri Premier League. 

Uyu musore yahise agira ikibazo cy’imitsi y’inyuma y’akaguru (hamstring), cyatumye akenera kubagwa. Nyuma y’amezi atatu yitabwaho, Saka yongeye kugaruka kandi ashobora kugaragara mu mukino wa Arsenal izakiramo Fulham kuri Emirates Stadium ku wa Kabiri.

Mikel Arteta yagize ati: “Bukayo Saka ameze neza kandi yiteguye gukina. Twakoze ibikenewe byose kugira ngo akire. Ubu igisigaye ni ukumushyira mu kibuga igihe gikwiriye, kandi arashaka gukina cyane. Twakomeje gukurikiza gahunda neza, kandi turizera ko azadufasha.”

Uyu mwaka w’imikino, Saka amaze gutsinda ibitego 9 no gutanga imipira 10 yavuyemo ibitego mu mikino 24 yose yakinnye. Ubwitange bwe mu kibuga bwatumye aba umwe mu bakinnyi ba Arsenal bakenewe cyane muri iyi shampiyona.

Arsenal iri ku mwanya wa kabiri muri Premier League, aho ikurikiye Liverpool iri imbere. Muri iyi shampiyona isigaje imikino 9, iyi kipe irashaka gukora ibishoboka byose kugira ngo ikomeze guhatana ku gikombe n’ubwo Liverpool iyirusha amanota 12.

 

Umutoza wa Arsenal yemeje ko Bukayo Saka yavuye mu mvune

Bukayo Saka ategerejwe mu mikino ikomeye ya UEFA Champions League aho Arsenal izacakirana na Real Madrid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND