RURA
Kigali

Raila Odinga yoherejwe guhosha amakimbirane muri Sudan y’Epfo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/03/2025 15:25
0


Kenya yohereje Raila Odinga nk’intumwa mu gihugu cy Sudan y’Epfo kugira ngo akurikirane ndetse anafashe mu gucyemura ikibazo kiri hagati ya Perezida Salva Kiir na mukeba we umaze igihe kinini bahanganye akaba na Visi Perezida wa mbere, Riek Machar.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Pal Mai Deng, umuvugizi w'ishyaka SPLM-IO rya Riek Machar, yatangarije ibinyamakuru byo muri Sudani y'Epfo avuga ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu.

UNMISS (United Nations Mission in South Sudan) yagiyeho mu mwaka wa 2011 igamije kubugabunga amahoro muri Sudan y’Amagepfo, itagaza ko ibi byakozwe na Perezida Salva Kiir ari ubushotoranyi kandi bishobora gusubbiza igihugu mu ntambara.

Ubuyobozi bwa Salva Kiir bushinja Machar Riek gukorana n’inyeshyamba zishaka guhungabanya umutekano w’igihugu mu gihe ishyaka rya Riek Machar ryo ridahwema kugaragaza ko ibyo ari ibinyoma bidafite shinge na rugero.

Nyuma yo kubona ko ibintu bishobora kongera kuzamba, Perezida wa Kenya, William Ruto akaba ari nawe uyobora EAC, yavuze ko yavuganye na Salva Kiir kuri iki kibazo cyo gufunga Machar Riek.

Kubwo gukomeza gukurikirana iki kibazo no gukomakoma bitari byabyara ibibazo bikomeye, Raila Odinga yoherejwe muri Sudan y’Epfo nk’imwe mu ntumwa zidasanzwe zigamije guhosha amakimbirane n’uyu mwuka mubi uri muri iki gihugu.


Riek Machar na Salva Kiir basinyanye amasezerano y'amahoro mu mwaka wa 2018 akaba aribyo Salva Kiir ashinjwa ko ari kwangiza amasezerano basinye agafungira Riek iwe

kenya yohereje Raila odinga gukurikirana iby'iki kibazo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND